Iyi stade yatangiye kuvugururwa muri Nyakanga 2025m biteganyijwe mu mezi atatu ikibuga kizaba cyashyizwemo ariko ntibyabaye.
Mu kiganiro Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Uwizeyimana Emmanuel, yagiranye na IGIHE, ubwo imirimo yatangiraga muri Nyakanga 2025, yari yahamije ko imirimo izarangira mu mpera z’Ukwakira 2025.
Mu kongera kubaza uyu muyobozi icyadindije iyi mirimo yavuze ko habayeho inzitizi mu kohererezwa ibikoresho byo kubakisha ikibuga.
Ati “Hari inzitizi zabaye mu kohererezwa ibikoresho bizakoreshwa mu kubaka ikibuga, ibya mbere bishobora kugera Kigali tariki 19 Ukuboza, bivuze ko nta gihindutse imirimo yarangira mu ntangiriro za Gashyantare 2026.”
Ikibuga cya Stade Mukebera nikimara kubakwa kizaba cyujuje ibyo gisabwa kugira ngo cyemerwe n’Ishyirahamwe rya Ruhago ku Isi (FIFA) bityo na Rutsiro FC izongere isubire mu rugo, cyane ko imaze igihe yakirira imikino yayo kuri Stade Umuganda mu Karere ka Rubavu.
Stade Mukebera imaze imyaka 11 kuko yafunguwe ku mugaragaro tariki ya 14 Nzeri 2014.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!