Mu ijoro ryo ku wa Kane, tariki ya 11 Kanama 2026, ni bwo muri Mexique habereye umukino wa mbere w’Igikombe cy’Isi, aho Mexique yatsinze Afurika y’Epfo ibitego 2-0 n’uwa kabiri Koreya y’Epfo yatsinzemo Repubulika ya Tchèque ibitego 2-1.
Iri ni rimwe mu marushanwa akurikiranwa cyane n’abatuye Isi, ndetse muri uyu mwaka Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA) riteganya ko rizarebwa n’abari hagati ya miliyari 5 na miliyari 6.
Ibyo bituma ibigo bikomeye bifite aho bihuriye n’umupira w’amaguru, byigaragaza cyane kugira bizamure urwego rwabyo rw’ubucuruzi, byagera ku nganda zikora ibikoresho n’imyambaro bya siporo bikaba akarusho.
Iyo iri rushanwa rigiye gutangira rero, izi nganda zikora imyambaro n’inkweto bizakoreshwa n’amakipe ziba zifitanye na yo imikoranire mu buryo butandukanye.
Zimwe mu nganda zikomeye ziri mu Gikombe cy’Isi kizabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mexique na Canada kugeza ku itariki ya 19 Nyakanga, ni Adidas, Puma, New Balance na Nike.
Buri ruganda rwatekereje ubwoko bw’inkwezo zihariye ruzakorera abakinnyi bazakina Igikombe cy’Isi, zireba rimwe mu mabara agezweho muri iki gihe ku buryo zizakundwa.
Inganda zose zahise zisanga zihisemo ibara rimwe risa na ‘pink’, ibyatumye amakipe hafi ya yose azasanga yambaye inkweto ziri muri iri bara nk’uko byagaragaye mu mikino yabanjirije irushanwa.
Mu 2024, Ikigo cyo mu Bwongereza gikora imibare mu kureba imiterere y’ibizaba bigezweho ku hazaza (Worth Global Style Network-WGSN), cyari cyatangaje ko ibara rya ‘pink’ na move (purple), ari yo azaba agezweho mu mpeshyi ya 2026.
Inkweto za Nike zigezweho mu Gikombe cy’Isi kugeza ubu harimo Mercurial Superfly 11, izambarwa n’abarimo Cristiano Ronaldo, Mercurial Vapor 17 ya Vinicius Junior, Phantom 6 Low yari yambawe Raúl Jiménez wa Mexique na Tiempo Maestro ya Jamal Musiala.
Iza Adidas ni Predator 26 FT izambarwa na Pedri, F50 HYPERFAST Laceless ya Lamine Yamal yanambawe na Son Heung-min, F50 HYPERFAST ya Ousmane Dembélé na Julián Alvarez, Copa Pure 4 ya Declan Rice.
PUMA izaba ifitemo Future 9 izambarwa na Neymar Jr, Kai Havertz na Weston McKennie, Ultra 6 ya Memphis Depay.
Mu zindi nganda zakoze inkweto mu Gikombe cy’Isi harimo urwa New Balance rwakoze Furon v8 na Tekela v5, urwa SKECHERS rwakoze SKX_2 na Razor 2 n’urwa Mizuno rwakoze Alpha III na Morelia Neo Beta V.
Uruganda rwa New Balance rwafatanyije n’urwa Stone Island zikora inkweto ihuriweho isubiza abantu mu myaka yo mu 1990, zitwa Furon v9 izaba yambawe n’abarimo Bukayo Saka.
Lionel Messi uzakina Igikombe cy’Isi bwa nyuma, uruganda rwa Adidas rwamukoreye inkweto yihariye rwise ‘El Último Tango’, yakozwe bivuye ku gitekerezo cy’inkweto uyu munyabigwi yakinishije mu Gikombe cy’Isi bwa mbere mu 2006.
Some fan support for Son. 🇰🇷✨#FIFAWorldCup
Find out where to watch. ⬇️
— FIFA World Cup (@FIFAWorldCup) June 12, 2026



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!