Abakinnyi bose ba Espoir FC n’abatoza bayo bameze neza ndetse bari no gutegura gusoza imikino ya Shampiyona. Iyi kipe isigaje umukino wa Etincelles ndetse n’umukino wa Gorilla FC yose izakirira iwayo i Rusizi.
Umutoza wa Espoir Bisengimana Justin yavuze uko yiteguye kubona intsinzi, anatangaza ko aribo bayifuza kurusha abandi kuko yabafasha kuva mu makipe abiri ya nyuma.
Yagize ati “Mu by’ukuri umusaruro dufite ntabwo ari mwiza. Nta nubwo natwe twawishimira. Umusaruro mwiza rero urategurwa ntabwo ari ibintu byizana mu mupira w’amaguru. Urebye uko ibintu bimeze muri iyi kipe harimo itandukaniro.”
“Umuntu wese ureba umukino wacu arabibona tubona amahirwe menshi imbere y’izamu ariko gutsinda igitego bisaba umutima ukomeye. Iki nicyo kibazo cya mbere dufite. Dukeneye abakinnyi beza nka bane bakora ikinyuranyo.”
Umutoza Bisengimana yongeyeho ko yumva amasezerano afitanye na Espoir FC atakwiye kurangizwa kuko nta gihe gihagije yagize cyo kwerekana ibyo ashoboye. Niyo byaba kandi yiteguye kujya n’ahandi.
Ati “Njyewe ibyo gusezererwa ntabwo mbireba kuko kumpa amasezerano antegera ku mikino ibiri cyangwa itatu simbishyigikira cyane. Iyo nabyutse nkajya gukora nta kindi mba nifuza uretse amanota. Ibyo kunyirukana byo nta mutoza utirukanwa.”
Perezida w’ikipe Twizeyimana Vincent avuga ko abatoza bahabwa byose bakeneye ariko umusaruro ukabura. Mu byo basabye umutoza harimo kubona amanota atandatu ku mikino basigaje.
Ati “Twe nk’ubuyobozi, ibyo dusabwa byose twarabikoze ariko iyo tuganiriye baduha icyizere (Abatoza). Gusa muri mikino yo kwishyura tuzahindura byinshi. Umutoza twamutegetse ko agomba kubona amanota atandatu ku mikino ibiri dusigaje.”
“Iyo tuganiriye n’umutoza akenshi atubwira ko akeneye abakinnyi mu busatirizi. Ibyo rero nabyo tuzabikemura kuko twamwemereye abakinnyi beza batatu. Ubu hari kandi abakinnyi babiri batangiye igeragezwa. Abandi baracyari hanze bazagera hano vuba.”
Espoir FC isigaje imikino ibiri ya nyuma iri ku mwanya wa nyuma n’amanota arindwi gusa inganya na Marine FC. Umukino wa Etincelles yawutsinzwe ibitego 2-0 bituma ijya ku mwanya wa nyuma n'amanota arindwi.




Ibitekerezo 0