Mu nama yahuje ubuyobozi bwa Espoir FC mu Ukwakira uyu mwaka, bwabanje guha Bisengimana imikino itatu yagombaga kwitwaramo neza akabonamo amanota atanu ku icyenda.
Si uko byagenze kuko aha byarangiye abonyemo amanota atatu gusa aho yanganyije na APR FC ubusa ku busa, anganya na Gasogi United yari yakiriye igitego 1-1, ananganyiriza na Bugesera FC igitego 1-1 i Nyamata.
Ubuyobozi bwakomeje kumwihanganira dore ko n'abakinnyi bakomezaga kumusabira andi mahirwe kugira ngo asubize ibintu ku murongo, ariko biba iby'ubusa ishyiga rikomeza gushyuha.
Nyuma y'uko umusaruro ukomeje kuba iyanga, ubuyobozi bw'ikipe bwandikiye Bisengimana ibaruwa imumenyesha ko ahawe imikino ibiri nk'inyongezo ishyira akadomo ku kwihanganirwa dore ko Espoir FC ihagaze ku mwanya wa nyuma n'amanota arindwi gusa mu mikino 14.
Iyi mikino yari uwo yatsinzwemo na Etincelles FC ibitego 2-0 ku wa Gatandatu, tariki 17 Ukuboza 2022, ndetse n'uwo azakiramo Gorilla FC ku wa Gatatu, tariki 21 Ukuboza 2022, kuri Stade ya Rusizi yahoze yitwa Kamarampaka.
Amakuru agera kuri IGIHE yemeza ko nyuma yo gutsindwa na Etincelles FC, ubuyobozi bwa Espoir FC bugiye gushyira mu bikorwa icyemezo cyo gusezerera Bisengimana Justin bugashaka undi mucunguzi wakura ikipe mu manga dore ko bikomeje gutya yamanuka mu Cyiciro cya Kabiri.
Bisengimana yagizwe umutoza wa Espoir FC muri Nyakanga ku masezerano y’imyaka ibiri, asabwa kwitwara neza muri Shampiyona, ndetse mu mwaka wa kabiri akaba yayihesha Igikombe cy’Amahoro.
Inkuru bifitanye isano: Bisengimana utoza Espoir FC yatezwe imikino ibiri, umwe uramunanira






Ibitekerezo 0