00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bite by’ikipe ‘Tsinda Batsinde’ yasizwe na Alain Mukuralinda?

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 19 March 2026 saa 01:43
Yasuwe :

Muri Mutarama 2022, Alain Mukuralinda yashinze irerero ry’umupira w’amaguru yise ‘Tsinda Batsinde’, yifuza kuzakuza abakinnyi babasha gukina ku Mugabane w’i Burayi.

Nyuma y’igihe gito, iri rerero ryegukanye Irushanwa ry’Amashuri Kagame Cup riserukira u Rwanda mu mikino ya FEASSA. Nyuma y’umwaka umwe gusa kandi, iyi kipe yegukanye Shampiyona y’Icyiciro cya Gatatu.

Ni mu gihe bijyanye na ya ntego yo gutegura abakinnyi bakina i Burayi, Tsinda Batsinde yohereje Ishimwe Elie mu igerageza muri Andelrect yo mu Bubiligi na Sindi Paul Jesus ajya kugeregeza amahirwe muri KVC Westerlo.

Tariki ya 4 Mata 2025, Tsinda Batsinde yakiriye inkuru mbi ko Alain Mukuralinda yitabye Imana, kimwe n’abandi benshi bacika umugongo by’umwihariko iyi kipe itangira kwibaza uko izabaho.

Iyi kipe yabuze ubushobozi bityo ntiyiyandikisha muri Shampiyona y’Icyiciro cya Kabiri muri uyu mwaka w’imikino wa 2025/26.

Kutitabira iri rushanwa, byatumye abakunzi b’umupira w’amaguru batekereza ko iyi kipe yasenyutse nyuma yo kubura uwayirebereraga, ibintu abayirimo bavuga ko atariko bimeze, ahubwo icyo bakoze ari ukwisuganya bundi bushya.

Nsengiyumva Kassim, ushinzwe ubuzima bw’umunsi ku wundi muri iyi kipe, yabwiye IGIHE ko Tsinda Batsinde itasenyutse nk’uko benshi babitekereza.

Ati “Twaje kuvuga ngo twihe igihe kugira ngo tubone gukomeza igikorwa cya Alain, aribwo twavuze ngo uyu mwaka ntabwo twitabira shampiyona, ariko itegeko rivuga ko tuzasubira mu Cyiciro cya Gatatu.”

Yakomeje agia ati “Twafashe abana dufite dushaka amakipe tubatizamo nka Rayon, Mukura, Etincelles, Rutsiro FC. Abasigaye twagiranye amasezerano na Esperance FC benshi niho bagiye kugira ngo dukomeze gucunga za mpano bityo zizabashe kugera ku nzozi Alain yari afite.”

Nsengiyumva yavuze ko bagiye kongera gushaka impano nshya zizatangirana n’umushinga mushya.

Ati “Bigendanye n’icyifuzo twatangiranye, ubu ubushobozi dufite ntabwo butwemerera gukora wa mukinnyi. Ubu rero muri Mata tuzatangira gushaka impano nshya, tuzitoze amezi atandatu, mu Ukwakira 2026 tuzatangire gukina Shampiyona y’Icyiciro cya Gatatu.”


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages