00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bizimana Djihad yagiriye inama Muhadjili bagiye gukinana muri APR FC

Yanditswe na Israel Ishimwe
Kuya 26 July 2016 saa 08:12
Yasuwe :

Djihad Bizimana ukinira APR FC yishimiye kuba agiye gukinana na nyirarume, Hakizimana Muhadjili wamaze kwerekeza muri iyi kipe ariko amugira inama zo kwitwararika no gukora cyane kugira ngo azabashe kubona umwanya wo gukina.

Hakizimana Muhadjili yaguzwe na APR FC mu buryo bwatunguranye imukuye muri AS Kigali yari imaze iminsi mike imusinyishije amasezerano y’imyaka ibiri avuye muri Mukura VS yari amazemo imyaka igera kuri ibiri.

Muhadjili uvukana na kapiteni w’ikipe y’igihugu Amavubi, Haruna Niyonzima, yasanze muri APR FC mwishywa we Bizimana Djihad wamugiriye inama zo guhindura uko yitwaraga mu makipe yanyuzemo arimo Etincelles, Kiyovu Sports na Mukura VS kuko mu ikipe y’ingabo z’igihugu ikinyabupfura kiza imbere y’ibindi byose.

Djihad aganira na IGIHE yatangaje ko yishimiye gukina mu ikipe imwe na nyirarume ndetse amusaba guhindura imyumvire n’imyitwarire kuko ikipe agiyemo itandukanye n’izindi zose yabayemo mu myaka ishize.

Yagize ati “Ni ibyishimo cyane kuba ngiye kongera gukinana na marume [Hakizimana Muhadjili] kuko twaranakinanye muri Etincelles. Ni umukinnyi mwiza, nta kipe atakinamo. Twaraganiriye mubwira ko APR FC itandukanye n’andi makipe yanyuzemo kuko imyitwarire mibi ari ikosa ritihanganirwa. Ni inshuti yanjye ikomeye niteguye kumufasha ibishoboka byose kandi bizagenda neza.”

Uyu mukinnyi nawe umaze umwaka umwe gusa agiye muri APR FC, ntabwo yigaragaje cyane kuko igihe kinini yakimaze ku ntebe y’abasimbura.

Yagiriye Muhadjili inama yo gukora cyane niba ashaka umwanya uhoraho mu ikipe kuko asanzemo abakinnyi bakomeye bakina ku mwanya umwe barimo Andrew Butera, Maxime Sekamana, Yannick Mukunzi, Imran Nshimiyimana n’abandi.

Muhadjili wahoze mu ikipe ya Mukura VS yigaragaje nk’umwe mu bakinnyi bakomeye muri shampiyona y’uyu mwaka aho yatsinze ibitego 16 anganya na Danny Usengimana wa Police FC ndetse akaba ari no mu bahatanira igihembo cy’umukinnyi mwiza muri shampiyona mu bihembo bizatangwa kuri uyu wa gatanu, tariki ya 29 Nyakanga 2016.

Djihad yasabye Muhadjili kwitwararika no gukora cyane niba ashaka umwanya uhoraho muri APR FC
Hakizimana Muhadjili amaze kwigaragaza nk'umukinnyi mwiza mu Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages