Ibi ni bimwe mu byo yatangarije mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, kuri iki Cyumweru, tariki ya 29 Werurwe 2026, gitegura umukino wa nyuma w’imikino ya FIFA Series iri kubera i Kigali.
Bizimana yabajijwe kuri Estonia bazahura, no kuba ari ikipe ya mbere ikomoka ku Mugabane w’i Burayi bagiye guhura na yo, avuga ko abakinnyi babizi ko ari akazi gakomeye kabategereje.
Ati “Kuva nagera mu Mavubi ni ubwa mbere tugiye gukina n’ikipe y’i Burayi. Shampiyona zaho turazikurikira kandi i Burayi benshi bakina kimwe. Nk’abakinnyi turabiganira kuko ni umukino dushaka gutsinda.”
“Buri mukinnyi wese aba ashaka gutsinda umukino ukomeye benshi bakeka ko atatsinda. Ikindi twizeye ni abafana dushingiye ku mukino iheruka, natwe tuzatanga ibyo dufite byose dutsinde.”
Akenshi iyo Ikipe y’u Rwanda itsinze umukino igatanga icyizere ku Banyarwanda, ukurikiyeho irawutsindwa cyangwa se ikawunganya. Bizimana yavuze ko ibyo bitazasubira kuko Amavubi ari kwandika amateka mashya.
Ati “Amateka ni amateka kandi ibyabaye byarabaye, tugiye gukina umukino wa nyuma kandi turabizi ko ari ugutanga byose, kugira ngo icyo gikombe gisigare hano kuko dushobora kutongera kucyakira. Ni amateka yandi tugomba gukora.”
Umukino wa nyuma w’Itsinda A rya FIFA Series 2026, Amavubi azakina na Estonia ku wa Mbere, tariki ya 30 Werurwe, saa Moya n’Igice muri Stade Amahoro.
U Rwanda rwabonye itike nyuma yo kunyagira Grenada ibitego 4-0, byinjijwe na Leroy-Jacques Mickels, Kwizera Jojea, Bizimana Djihad na Hakim Sahabo.
Estonia yakomeje isezereye Kenya kuri penaliti 5-4 nyuma yo kunganya igitego 1-1.
Mu kiganiro n’itangazamakuru gitegura umukino wa Estonie, Kapiteni w’Amavubi, Bizimana Djihad, yavuze ko nubwo ari ubwa mbere bagiye gukina n’ikipe y’i Burayi ariko bizeye kuzitwara neza.
Ku mukino wa nyuma w'Itsinda A rya FIFA Series 2026, Amavubi azakina na Estonie ku wa… pic.twitter.com/FvfT83srLS
— IGIHE Sports (@IGIHESports) March 29, 2026
Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’, Bizimana Djihad, yagaragaje ko bafite intego yo kwegukana Igikombe cya FIFA Series batsinda Estonie ku mukino wa nyuma uzaba ku wa Mbere, saa Moya n’Igice z'umugoroba muri Stade Amahoro. pic.twitter.com/GfRXvmoZHm
— IGIHE Sports (@IGIHESports) March 29, 2026



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!