Kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 30 Mutarama 2026, ni bwo uyu mukinnyi yifashishije imbuga nkoranyambaga ze, ashimira iyi kipe mu bihe byiza yahagiriye, ariko ntiyagaragaza aho azakomereza gukina.

Ati “Ndashaka gushimira buri wese muri iyi kipe ku mahirwe nahawe yo kuba umwe muri yo. Byari byiza kubana n’abakinnyi b’abahanga, abatoza ndetse n’abafana b’igitangaza.”

“Nshimira ubufasha mwampaye, amasomo, ubunararibonye nungutse mu gihe nari hano. Nifurije ikipe ibyiza mu gihe kuzaza.”

Bizimana yageze muri iyi kipe avuye muri Kryvbas Kryvyi Rih yo mu Cyiciro cya Mbere muri Ukraine, asangayo mugenzi we w’Umunyarwanda, myugariro Manzi Thierry ndetse n’umutoza Didier Gomes Da Rosa babanye muri Rayon Sports.

Bizimana Djihad yazamukiye muri Etincelles FC yakinnyemo kugeza mu 2014 mbere yo kujya muri Rayon Sports yamazemo umwaka umwe, ahita ajya muri APR FC yakiniye imyaka itatu mbere yo kujya i Burayi.

I Burayi Bizimana yakiniye amakipe yo mu Bubiligi arimo Waasland-Beveren yamazemo imyaka itatu mbere yo kwerekeza muri KMSK Deinze yamazemo imyaka ibiri.

Ari kumwe na Al Ahli Tripoli begukanye Igikombe cya Shampiyona y’umwaka wa 2024/25, begukana Libyan Cup ku nshuro ya munani ndetse na Libyan Super Cup.

Bizimana Djihad yari amaze umwaka umwe muri Al Ahli Tripoli
Bizimana Djihad yari amaze umwaka umwe muri Al Ahli Tripoli
Bizimana Djihad yatandukanye na Al Ahli Tripoli
Bizimana Djihad yatandukanye na Al Ahli Tripoli