Amakuru agera ku IGIHE avuga ko uyu mukinnyi yatawe muri yombi mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 1 Werurwe 2022 nyuma yo gufatwa yarengeje amasaha yo gutaha anatwaye imodoka yanyweye inzoga.
Yannick Bizimana yasinye muri APR FC muri Kanama 2020 avuye mu ikipe ya Rayon Sports aguzwe miliyoni 20Frw.
Uyu Rutahizamu kugeza ubu afite ibitego umunani muri Shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda igeze mu gice cyayo cya nyuma.
Itabwa muri yombi rye ribaye mu gihe ku wa Gatandatu tariki 5 Werurwe 2022, APR FC izakina n’Ikipe ya Gasogi FC ku munsi wa 20 wa Shampiyona.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!