Aya marushanwa ari kuba ku nshuro ya kabiri, yatangiye tariki 04 Kanama akazasozwa tariki 02 Nzeri 2018.
Yateguwe n’Ihuriro ry’Amabanki (Rwanda Bankers’ Association-RBA) akaba agamije gufasha abakozi ba banki gukora no gukunda siporo ndetse no kubapima indwara zitandura.
Amakipe atandukanye mu mikino nk’umupira w’amaguru, Volleyball na Basketball yagiye ahangana mu matsinda, imikino ikaba igeze ku musozo aho BK ariyo yabashije kwitwara neza ikaba igihatanira ibikombe byose.
Iyi banki izahura na Banki y’Abaturage (BPR) ku mukino wa nyuma muri Volleyball ku wa Gatandatu saa 11:00 i Remera muri NPC ukazabanzirizwa n’uwa Ecobanque na BNR zihatanira umwanya wa gatatu saa 09:00.
Ku kibuga cya GreenHills, ikipe ya BK ya basketball nayo izaba icakirana na Equity Bank ku mukino wa nyuma saa 11:00 ukazabanzirizwa n’uwa Cogebanque na BPR zishakamo itahana umwanya wa gatatu.
Mu mupira w’amaguru ku mukino wa nyuma BK izahura na Equity bank kuri Stade Mumena i Nyamirambo saa 13:00 ukazabanzirizwa n’uwa BNR na BPR saa 10:00.
Umwaka ushize nabwo BK yari yegukanye byinshi mu bikombe byahataniwe muri iri rushanwa haba muri Basketball, umupira w’amaguru, Volleyball no koga.



















TANGA IGITEKEREZO