Bokota wagizwe Umutoza Wungirije wa Addax FC yo mu Cyiciro mu cya Kabiri mu Ukwakira 2023, kugeza ubu yasubiye iwabo gushaka ibyangombwa ndetse amasezerano y’akazi yahagaritswe tariki 1 Mutarama 2024.
Ajya guhabwa akazi mu Ukwakira 2023, Bokota yari yabwiye ubuyobozi bwa Addax FC ko icyangombwa cyerekana ko atafunzwe kiri buhite cyoherezwa n’abo mu muryango we kuko yari yabwiwe ko niba ntacyo afite atemererwa gukora aka kazi.
Amezi atatu yarangiye Bokora yizeza Mvukiyehe Juvénal ko icyangombwa kiri mu nzira, nyuma bigaragaye ko harimo kutavugisha ukuri bituma habaho ihagarikwa ry’amasezerano, uyu wahoze ari rutahizamu w’Ikipe y’Igihugu "Amavubi", Rayon Sports na APR FC asubira iwabo i Goma kugishaka.
Imishahara y’amezi atatu Bokota yakoze muri Addax FC ntabwo yayishyuwe, uretse guhabwa amafaranga amufasha gutangira akazi n’uduhimbazamushyi yagendaga abona bitewe n’uko Ikipe yitwaye.
Yari kuzatangira guhembwa nk’umukozi w’Ikipe igihe yari kuzana iki cyangombwa nk’uko byari mu masezerano IGIHE ifitiye kopi mu ngingo yayo ya gatatu.
Ibi uyu mutoza ntabikozwa, ahubwo agiye kurega Addax FC muri FERWAFA itaramwishyuye ayo mezi yakoreye kuko atemera ko atari guhembwa kandi yarakoreye ikipe.
Nubwo agiye kuregera aya mezi atatu, Bokota avuga ko kandi yatengushywe na Perezida wa Addax FC wari wamwemereye ko azajya amwoherereza amafaranga yo kumufasha gushaka iki cyangombwa, gusa nyuma yo kurenga umupaka wa Goma utandukanya u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo itumanaho hagati y’aba bombi rikaba ryarahise rihagarara.
Andi makuru avuga ko nyuma yo kudahuza na Addax FC yo mu Rwanda, Bokora yatangiye akazi nk’Umutoza Mukuru muri SC EL Dahee FC Academy y’iwabo mu Mujyi wa Kinsangani.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!