Arsenal yegukanye Premier League ku nshuro ya mbere mu myaka 22, nyuma y’aho Manchester City yanganyije na Bournemouth igitego 1-1.
Guverinoma ya Botswana yanditse ku rubuga rwa X inyomoza itangazo ryakozwe n’abafana ba Arsenal rivuga ko bahawe ikiruhuko cy’akazi ku wa Gatatu, tariki ya 20 Gicurasi 2026.
Muri iri tangazo, aba bafana bavuze ko bahawe ikiruhuko mu rwego rwo kwishimira Igikombe cya Shampiyona.
Ni mu gihe Guverinoma yarinyomoje igira iti “Oya. Nta kiruhuko gihari ku bafana ba Arsenal.”
Ntabwo ari muri Botswana gusa kuko mu bihugu bitandukanye ku Isi hakomeje kugaragara abafana ba The Gunners bishimira iki gikombe mu buryo budasanzwe.
Umukino wa nyuma wa Premier League, Arsenal izasura Crystal Palace ku Cyumweru, tariki ya 24 Gicurasi 2026.
Muri rusange, ni ku nshuro ya 14 Arsenal yegukanye Igikombe cya Shampiyona y’u Bwongereza, mu gihe ari Premier League ya kane yegukanye kuva yatangira gukinwa mu 1992/93.
𝗡𝗢, 𝗧𝗛𝗘𝗥𝗘 𝗜𝗦 𝗡𝗢 𝗛𝗢𝗟𝗜𝗗𝗔𝗬 𝗙𝗢𝗥 𝗔𝗥𝗦𝗘𝗡𝗔𝗟 𝗙𝗔𝗡𝗦. pic.twitter.com/xuc9JA8oPd
— Botswana Government (@BWGovernment) May 20, 2026



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!