00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Brazil 2014: Espagne n’u Buholandi mu itsinda B

Yanditswe na

Tity Thierry Kayishema

Kuya 6 December 2013 saa 07:41
Yasuwe :

Espagne n’u Buholande bakinnye umukino wa nyuma w’igikombe cy’Isi mu 2010 bazacakirana mu mikino yo mu itsinda B, tariki ya 13 Kamena 2014, muri Brazil mu gihe Ubwongereza buri kumwe n’u Butaliyani, Ubudage na Portugal. Umukino ufungura iri rushanwa uzahuza Brazil na Croatia tariki ya 12 Kamena 2014 saa yine z’i Kigali.
Ku mukino wa nyuma wa 2010, Espagne yatsinze Ubuholande igitego 1-0 cya Andreas Iniesta itwara igikombe cya mbere cy’Isi, Espagne yongeye kandi guhura na Chili mu itsinda (…)

Espagne n’u Buholande bakinnye umukino wa nyuma w’igikombe cy’Isi mu 2010 bazacakirana mu mikino yo mu itsinda B, tariki ya 13 Kamena 2014, muri Brazil mu gihe Ubwongereza buri kumwe n’u Butaliyani, Ubudage na Portugal. Umukino ufungura iri rushanwa uzahuza Brazil na Croatia tariki ya 12 Kamena 2014 saa yine z’i Kigali.

Ku mukino wa nyuma wa 2010, Espagne yatsinze Ubuholande igitego 1-0 cya Andreas Iniesta itwara igikombe cya mbere cy’Isi, Espagne yongeye kandi guhura na Chili mu itsinda rimwe.

Ubuholande bwongeye gucakirana na Espagne nyuma yo kubura igikombe batsinzwe igitego na Iniesta mu 2010

Hakinwe imikino 820 yo gushaka itike, mu makipe 13 azakina igikombe cy’Isi muri Brazil yari ahari no mucyo mu 1950.

Itsinda D ririmo amakipe 3 yatwaye igikombe cy’Isi,Uruguay, Ubutariyani n’Ubwongereza.

Umutoza wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Jurgen Klinsmann wahoze atoza Ubudage, azahura na Joachim Low wari umwungirije, ubu atoza Ubudage.

Argentina na Nigeria bongeye guhurira mu itsinda rimwe nko mu gikombe cy’Isi cyo mu 2002 n’2010.

Abavandimwe Jerome Boateng ukinira Ubudage na Kevin Prince Boateng ukinira Ghana bazahurira mu mikino yo mu itsinda G.

Abavandimwe Boateng, Jerome na Kevin bazahurira mu itsinda rimwe, umwe akinira Ghana undi Ubudage
Umutoza wa USA, Jurgen Klinsmann azaba ahanganye n'igihugu cye cy'Amavuko, Ubudage yanatoje

Imikino yo mu matsinda izatangira tariki ya 12 isozwe tariki ya 26 Kamena 2014, hazakomeza amakipe abiri ya mbere, imikino ya 1/16 izakinwa tariki ya 28 Kamena maze umukino wa nyuma ukinirwe kuri Estádio do Maracanã i Rio de Janeiro tariki ya 13 Nyakanga 2014.

Mu bihugu 32 bizakina iri rushanwa, Bosnia Herzegovina nicyo gihugu cyitabiriye bwa mbere imikino ya nyuma y’igikombe cy’Isi, izakina umukino wa mbere tariki ya 15 Kamena 2014 na Argentina.

Imikino y”igikombe cy’Isi ya 2014 izakinirwa mu mijyi 12 yo muri Brazil: mu murwa Brasília, Rio de Janeiro,São Paulo, Fortaleza, Belo Horizonte, Porto Alegre, Salvador, Recife, Cuiabá, Manaus, Natal na Curitiba.

Igikombe cy'Isi n'imipira ya Brazuca bazakina yanditseho amakipe yo mu itsinda D

Ubusanzwe, Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku Isi (FIFA) ntiryemeraga ko iki gikombe gikinirwa mu mijyi irenze 8, gusa mu 2008 yemeye icyifuzo cya Ricardo Teixeira, umuyobozi wa ruhago ya Brazil, ko imikino yabera mu mujyi myinshi kugira ngo ibi byihsimo bigere ku Banyabrazil benshi.

Ni ku nshuro ya 20 hagiye gukinwa igikombe cy’Isi, ikaba inshuro ya kabiri Brazil yakira iyi mikino nyuma y’1950. Brazil yahawe uburenganzira bwo kwakira iyi mikino mu 2007.

Amerika y’Epfo yaherukaga kwakira iki gikombe mu 1978, muri Argentina. Mu bikombe bine bimaze gukinirwa muri Amerika y’Epfo byose byatwawe n’ikipe ihakomoka.

Abatoza 32 bazakina igikombe cy'Isi nyuma ya tombola bafashe ifoto y'urwibutso

Uko amakipe ahagaze mu matsinday’igikombe cy’Isi 2014

Itsinda A: Brazil, Croatia, Cameroun, Mexique

Itsinda B: Espagne, Ubuholande, Chile, Australia

Itsinda C: Colombia, Ubugereki, Côte d’Ivoire, Ubuyapani

Itsinda D: Uruguay, Costa Rica, Ubwongereza, Ubutaliyani

Itsinda E: Ubusuwisi, Equateur, Honduras, Ubufaransa

Itsinda F: Argentina, Iran, Nigeria, Bosnia Herzegovina

Itsinda G: Ubudage, Ghana, Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Portugal

Itsinda H: Ububiligi, Algeria, Koreya y’Epfo, Uburusiya

Ibitekerezo bya bamwe mu bakinnyi n’abatoza nyuma ya Tombola

Perezida wa Brazil, Dilma Rousseff uzakira iyi mikino, yavuze ko bishimiye kwakira iki gikombe abizeza umutekano usesuye. Yagize ati “Turifuza ko iki cyaba igikombe cyiza, cy’amateka, twishimiye kwakira amakipe 32.”

Rurangiranwa Pele yibukije Abanyabrazil uko bakuwemo na Uruguay mu 1950 imbere y’abafana maze se akamurira mu maso, ati “Ndizera ko tuzagera ku mukino wa nyuma, sinshaka ko abana babona amarira yanjye.”

Perezida wa Brazil, Dilma Rousseff yemereye Blatter, umuyobozi wa FIFA, kwakira neza iki gikombe cy'Isi

Kuri Del Bosque, utoza Espagne ufite iki gikombe, yavuze ko Ubuholande butahindutse cyane kuko bagifite Van Persie, Robben, Van der Vaart na Sneijder. Ati “Ni ingenzi kuri twe gutangirira k’’Ubuholande biradusaba kwitegura neza n’imbaraga, gukina nabo bizadusaba ko tuba turi ku rwego rushimishije.”

Umutoza w’Ubwongereza, Roy Hodgson ngo yisanze mu itsinda ry’urupfu kuko ari kumwe na Uruguay n’Ubutaliyani batagombaga guhurira mu itsinda rimwe. Ati “Ruhago ntikinirwa mu mpapuro, ni abakinnyi 11 ku bandi, hagatsinda uwiteguye neza.”

Carlos Queiroz wahoze atoza Portugal yagize ati “Ni ibyishimo kuba tugiye gukina n’amakipe akomeye ku Isi, ni umwanya wo kwiyerekana no guhamya ubukombe.”

Kuri Didier Deschamps, uyoboye Ubufaransa, ngo icy’ingenzi mu gikombe cy’Isi ni ugutsinda umukino ubanza.

Pele afite icyizere ko amateka yo mu 1950 atakisubiramo, Brazil izatsinda

Naho umutoza wa Ghana, Kwesi Appiah ngo ni byiza guhura n’Ubudage ndetse na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika batsinze muri 1/16 cy’irangiza mu 2010. Ati”Muzabona gutungurana muri iri tsinda.”

Umwongereza Wayne Rooney uzaba ari kumwe n’Ubutaliyani na Uruguay ya Suarez yagize ati “Niba dushaka kuba aba mbere tugomba gutsinda ab’imbere, turi mu itsinda rikomeye ariko mfite icyizere.”

Gareth Bale, umukinnyi uhenze ku Isi utazakina iyi mikino avuga ko ategereje kureba umukino w’Ubudage na Portugal ndetse na Espagne n’Ubuholande.

Muri iyi tombola herekanwe ku mugaragaro umupira “Adidas brazuca” uzakinwa muri iki gikombe mu gihe igishushanyo gihagarariye iyi mikino, Fuleco, cyerekanywe n’umunyabrazil Marta na Bebeto.

Tombola yayobowe na bamwe mu bihange mu mupira w’amaguru nka
Sir Geoff Hurst, Mario Kempes, Fabio Cannavaro, Lothar Matthaus, Zinedine Zidane, Fernando Hierro, Cafu naAlcides Ghiggia.

Mbere y’uko tombola itangira hafashwe umunota wo kunamira umukambwe Nelson Mandela watabarutse kuri uyu wa Kane, herekanwa filimi ku buzima bwearwanya irondaruhu ndetse n’igihe yitabiraga imikino y’igikombe cy’Isi cya 2010 yabereye muri Afurika y’Epfo.

Mbere y'uko tombola itangira hafashwe umwanya wo kunamira umukambwe Mandela watabarutse kuri uyu wa Kane
Bimwe mu bihangange mu mupira w'amaguru byayoboye tombola

Gahunda y’iminsi ibiri ya mbere

Kuwa Kane, tariki ya 12 Kamena 2014

Brazil v Croatia- Arena de Sao Paulo 22:00

Kuwa Gatanu, tariki ya 13 Kamena 2014

Mexico v Cameroun- Estadio das Dunas 18:00

Espagne v Ubuholandi- Arena Fonte Nova 21:00

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages