00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Brazil: Abafana 85 ba Chili barasubizwa iwabo igitaraganya

Yanditswe na

Tity Thierry Kayishema

Kuya 20 June 2014 saa 11:29
Yasuwe :

Nyuma y’urugendo rw’iminsi 11 mu modoka, abafana ba Chili basimbutse uruzitiro rwa stade Maracana yakiriye umukino wabahuje na Espagne baninjira ku mbaraga mu cyumba cy’abanyamakuru, Polisi ya Brazil yatangaje ko 85 bagomba gusubira iwabo mu masaha 72.
Aba bafana ntibari bafite amatike yo kwinjira muri stade, bari bambaye amabara ya Chili bavuze ko bashatse aho bagura amatike bakahabura ndetse ngo ni ay’ayabonekaga yari ahenze cyane.
Umwe muri aba bafana yabwiye ibiro ntaramakuru, AFP, (…)

Nyuma y’urugendo rw’iminsi 11 mu modoka, abafana ba Chili basimbutse uruzitiro rwa stade Maracana yakiriye umukino wabahuje na Espagne baninjira ku mbaraga mu cyumba cy’abanyamakuru, Polisi ya Brazil yatangaje ko 85 bagomba gusubira iwabo mu masaha 72.

Aba bafana ntibari bafite amatike yo kwinjira muri stade, bari bambaye amabara ya Chili bavuze ko bashatse aho bagura amatike bakahabura ndetse ngo ni ay’ayabonekaga yari ahenze cyane.

Umwe muri aba bafana yabwiye ibiro ntaramakuru, AFP, ko kuba bahisemo kunyura mu cyumba cy’abanyamakuru bashakaga uko bagera muri stade ariko nta ntego yo kujya mu kibuga.

Kwinjira kuri stade Maracana byari ugusimbuka uruzitiro
Abanya Chili bahanganye n'abashinzwe umutekano nyuma yo gusimbuka

Abashinzwe umutekano babashije kubahuriza hamwe mu gihe bari bayobowe inzira ibageze muri stade. Nta bikoresho by’abanyamakuru bangije nubwo bivugwa ko umugore ufite ubumuga yakomeretse.

No ku Cyumweru abafana ba Argentina binjiye ku ngufu muri Maracana ubwo ikipe yabo yiteguraga gukina na Bosnia Herzegovina.

Chili yatsinze Espagne ibitego 2-0 ihita ibona itike ya 1/8 gusa ifite umukino wo kwisobanura uzayobora itsinda B n’u Buholande.

Bahingukiye mu cyumba cy'abanyamakuru bajya muri stade
Abashinzwe umutekano babashije guhuriza hamwe aba bafana bari bashatse kumenera muri stade
Abanya Chili 85 bagomba gusubizwa iwabo kubera umutekano muke
Abanya Chili mu nzira zisohoka muri Maracana bahawe amasaha 72 bagasubira iwabo

[email protected]

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages