Ku kibuga Conda Arena stadium mu Mujyi wa Chapeco aho Chapecoense ikinira hari hateraniye abafana basaga ibihumbi 20 bari baje kureba bwa mbere ikipe yabo ikina nyuma y’impanuka y’indege yahitanye abakinnyi 19 muri 24 yari ifite bari kumwe n’abayobozi, abanyamakuru n’abafana 77 hakarokora batandatu gusa.
Aba bafana bari bafite amarira n’agahinda kenshi kubera ikipe yabo yari imaze kuba ubukombe muri Brazil ndetse igeze ku rwego rwo guhagararira igihugu mu marushanwa mpuzamahanga, bongeye kumwenyura ubwo babonaga abakinnyi bamwe yatijwe n’abo yazamuye mu makipe mato bihagararaho imbere ya Palmeiras iherutse kwegukana shampiyona banganya ibitego 2-2.
Kuri uyu mukino wa gicuti ni nabwo abakinnyi batatu barokotse iyi mpanuka barimo umuzamu Jackson Follmann, myugariro Neto na Alan Ruschel ukina ku ruhande bashyikirijwe igikombe cya Copa Sudamerica bari bagiye gukinira ikipe ya Atletico Nacional ikaza gusaba ko gihabwa Chapecoense nk’uburyo bwo kuyifata mu mugongo.
Iyi kipe ikimara gukora impanuka amakipe yandi yo muri Brazil yemeye kuyitiza abakinnyi kugira ngo idasenyuka ndetse asaba Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri iki gihugu gushyiraho ingamba zizatuma itamanuka mu cyiciro cya kabiri nibura mu myaka itatu.









Ibitekerezo 0