Rutahizamu wa Portugal, Cristiano Ronaldo yasubukuye imyitozo nyuma y’icyumweru akurikiranwa n’abaganga b’ikipe y’igihugu mu gihe habura iminsi 8 ngo bakine n’ u Budage mu gikombe cy’Isi kizatangira kuwa Kane tariki ya 12 Kamena 2014.
Nyuma yo gutwara igikombe cya champions league na Real Madrid, Ronaldo yagize ikibazo mu ivi n’imitsi yo ku kuguru kw’iburyo.Portugal izakina umukino wa mbere mu gikombe cy’Isi kuwa Mbere tariki ya 16 Kamena saa 18, amasaha y’i Kigali.
Itangazo ry’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru rya Portugal (FPF) rivuga ko Cristiano Ronaldo na Raul Meireles batangiye imyitozo.
Nubwo yari afite imvune bivugwa ko ashobora no gusiba umukino ubanza wa Portugal, Ronaldo yavugaga ko afite indoto zo gutwarana n’ikipe y’igihugu iki gikombe cy’Isi.
Portugal iri mu itsinda G n’u Budage, Ghana na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.
Ronaldo yagize ati " Ntituri guhabwa amahirwe, tuzagerageza kwitwara neza kuko tubizi neza ko turi mu itsinda rikomeye."
Uyu mukinnyi watwaye Ballon d’or ya 2013 avuga ko anyurwa no guhagararira igihugu cye by’umwihariko kukibera kapiteni bimuha indoto yo kuzatwara iki gikombe.
Myugariro wa Real Madrid, Pepe yakoze imyitozo yihariye kuko nawe yari afite imvune ku kuguru. FPF ivuga ko Pepe ari gukora imyitozo yihariye akurikiranwa n’abaganga.
Mu mukino wa gicuti bakinnye kuri uyu wa Gatanu, Portugal yatsinze Mexique igitego 1-0 cya Bruno Alves.
Imikino ya nyuma ya gicuti itegura igikombe cy’Isi yaraye ibaye
Croatia 1 - 0 Australia
Colombia 3 - 0 Jordan
U Buyapani 4 - 3 Zambia
U Bugereki 2 - 1 Bolivia
Costa Rica 1 - 1 Repubulika ya Ireland
Mexico 0 - 1 Portugal (Bruno Alves)
Cameroon 1 - 0 Moldova ( Edgard Nicaise Constant Salli 30’)
Hungary 3 - 0 Kazakhstan
Argentina 2 - 0 Slovenia (Ricaldo Alvarez 12’ na Lionel Messi 76’)
U Bubiligi 1 - 0 Tuniziya (Dries Mertens 89’)
El Salvador 0 - 2 Espagne (David Silva 60’ na David Villa 88’)
U Bwongereza 0 - 0 Honduras
Leta Zunze Ubumwe z’Amerika 2 - 1 Nigeria
Imikino iteganyijwe uyu munsi
Trinidad na Tobago 18: 00 Iran
U Bufaransa 21: 00 Jamaica



















TANGA IGITEKEREZO