Brazil, igihugu cyakiriye igikombe cy’Isi, yabonye itike ya ½ cy’irangiza nyuma yo gutsinda 2-1 Colombia, izahura n’u Budage kuwa Kabiri saa 22.00 kuri Estadio Mineirão.
Ku munota wa 7, kapiteni wa Brazil, Thiago Silva yahaye icyizere abafana bari mu rugo, atsinda igitego n’ivi utewe na Neymar. Iki nicyo gitego Brazil itsinze mu gikombe cy’Isi cyihuse kuva mu 2006, Ronaldo atsinda icyo ku munota wa 5 Ghana.
Mu gice cya mbere, Brazil yarushije Colombia gusatira, James Rodriguez wa Colombia watsinze ibitego byinshi yari yafashwe na Fernandinho byatumaga akina bike. Brazil yateye mu izamu amashoti 5 kuri 2, igumanye umupira ku kigereranyo cya 59%.
Rodriguez yakoreye ikosa Marcelo ku munota wa 69, myugariro wa Paris Saint Germain David Luiz atsinda igitego ahannye ikosa.
Umunyezamu wa Brazil, Julio Cesar yakoreye ikosa kuri Bacca, umusifuzi Carlos Velasco Carballo atanga penaliti yinjijwe neza na James Rodriguez ku munota wa 80, igitego cya 5 mu mikino itanu ikurikirana ku nshuro ya mbere, haherukaga Rivaldo mu 2002.
Rodriguez yabaye umukinnyi wa 12 mu gikombe cy’Isi ubitsinze. Umufaransa Fontaine n’Umunya Brazil Jairzinho bo batsinze ibitego 6 mu mikino 6 ikurikirana.
Mbere y’uko umukino irangira, Zuniga yakoreye ikosa kuri Neymar asohorwa mu kibuga n’abaganga, aho ashobora kudakina undi mukino w’igikombe cy’Isi kimwe nka Thiago Silva wahawe ikarita ya kabiri y’umuhondo uzasiba umukino w’u Budage.
Igitego cya James Rodriguez ni icya 158, icya gatandatu muri iri rushanwa arusha abandi bibiri.
Uyu mukino niwo umaze kugaragaramo amakosa menshi muri iki gikombe 54 ukurikiwe n’uwa Brazil na Chili wabonetsemo 51.
Brazil izahura n’u Budage kuwa Kabiri saa 22.00 kuri Kabiri saa 22.00 kuri Estadio Mineirão.



















TANGA IGITEKEREZO