00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Stade ya Huye yemerewe kuzakira umukino w’u Rwanda na Mozambique

Yanditswe na Ntare Julius
Kuya 27 May 2023 saa 08:56
Yasuwe :

Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF), yahaye umugisha Stade ya Huye, izakira umukino wo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika 2024 u Rwanda ruzakiramo Mozambique tariki 18 Kamena 2023.

CAF yahaye nyirantarengwa ya tariki 25 Mata 2023 ibihugu bifite ibibazo bya Stade ko byaba byayimenyesheje aho bizakirira imikino yabyo ya gatanu na gatandatu yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika.

U Rwanda biciye mu Ishyirahamwe ryarwo ry’Umupira w’amaguru, FERWAFA, rwatanze Stade Huye akaba ari yo izakinirwaho umukino wo mu Itsinda L wa Mozambique tariki 18 Kamena mbere yo guhura na Sénégal tariki 4 Nzeri 2023.

Iyi Stade yujuje ibisabwa byose ariko yari ifite ikibazo cy’amahoteli yo mu karere ka Huye Atari yujuje ibisabwa ngo yakire amakipe y’ibihugu.

Amahoteli yari yashidikanyijweho ni Hotel Credo na Centre d’Acceuil Mater Boni Consilii yagerageje kongerwamo ibisabwa byose ku buryo Ferwafa yagize icyizere ko imikino isigaye izakinirwa kuri Stade Huye.

Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ibikorwaremezo muri Minisiteri ya Siporo, Nshimiyimana Alexis Redemptus, yavuze ko ibijyanye na hoteli z’i Huye biri gukorwaho n’inzego zitandukanye zirimo RDB.

U Rwanda rwari rwahawe kwakirira umukino wo kwishyura wa Bénin kuri Kigali Pelé Stadium itararangira gusanwa ndetse itujuje ibisabwa. Iyi ni na yo mpamvu abafana bakumiriwe kwinjira kuri uyu mukino ibihugu byombi byanganyijemo igitego 1-1 ku wa 29 Werurwe 2023.

Intumwa zoherejwe n’Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika, CAF zaherekejwe na bamwe mu bayobozi ba FERWAFA mu karere ka Huye, kugenzura niba Stade Huye ndetse n’amahoteli ari mu Karere ka Huye biri ku rwego rwo kwakira imikino ibiri yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika 2023.

Amakuru bakuyeyo, bavugaga ko bafite icyizere bakurikije ibyo baganiraga n’aba bagenzuzi ba CAF.

Tariki 15 Gicurasi 2023, hari hasohotse urutonde rwa CAF igaragaza ko u Rwanda nta Stade rufite yakwakirirwaho imikino yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika.

Perezida wa FERWAFA w’Inzibacyuho, Habyarimana Marcel ’Matiku’, yatangarije abari mu Nteko rusange yagombaga gutora abayobozi ba FERWAFA b’Inzibacyuho ko amakuru y’ikibuga atayazi.

Yagize ati “Mu by’ukuri nari nyoboye inama, gusa gihamya ntabwo ndayakira kuri email, ariko niba ihari ariko turabikurikirana ndetse n’ubunyamabanga bukuru ntiburayibona.”

“Igihari ni uko CAF yabanje gusohora urutonde rw’ibibuga bizakira umukino wa gatanu, twe itwandikira ndetse inatwoherereza indorerezi. Dutegereje igisubizo. Amahoteli yari Huye yaravuguruwe ndetse aranasuzumwa, dutegereze ntitwafata umwanzuro ntacyo turabona.”

Mu itangazo FERWAFA yashyize hanze kuri uyu wa Gatandatu tariki 27 Gicurasi 2923, Saa 8:23 yatangarije Abanyarwanda ko Stade ya Huye yemewe na CAF, ari yo izakira uyu mukino.

Ati "Twishimiye kumenyesha Abanyarwanda ko stade ya Huye yemerewe kwakira imikino yo guhatanira itike yo kuzakina CAN, nk’uko CAF imaze kubimenyesha FERWAFA. Ubwo gahunda ni kuri 18/06/2023 i Huye i saa cyenda z’amanywa, twakira Os Mambas"

Uyu mukino uzaba tariki ya 18 Kamena 2023 kuri Stade Huye. Kugeza ubu u Rwanda ni urwa nyuma mu itsinda L n’amanota abiri, Benin na Mozambique zifite ane mu gihe Senegal yamaze kubona itike ifite 12 nyuma yo gutsinda imikino yose uko ari ine.

CAF yahaye umugisha Stade ya Huye izakira umukino w'u Rwanda na Mozambique

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages