Iyi kipe yagiye muri uyu mukino iri ku gitutu gikomeye nyuma yo kunganya na Costa Rica 0-0 mu mukino wa mbere.
Kuri iyi nshuro nta kosa yakoze kuko ku munota wa 35, Vinicius Junior yafunguye amazamu ku mupira mwiza yacomewe na Lucas Paquetá acenga umunyezamu atsinda igitego.
Iyi kipe yakomeje gukina neza, bidatinze Sávio Moreira uzwi nka Savinho yatsinze igitego cya kabiri ku makosa ya b’inyuma ba Paraguay.
Mu minota y’inyongera y’igice cya mbere, Vinicius yatsinze igitego cya gatatu, aricyo cye cya kabiri muri uyu mukino.
Amakipe yombi akiva mu karuhuko, Paraguay yabonye impozamarira ku gitego cyiza cyane cyatsinzwe na Omar Alderete ku munota wa 48.
Muri iyi minota, Paraguay yasatiriye cyane ariko umunyezamu Alison Becker ayibera ibamba.
Mu minota 60, Brésil yongeye kuyobora umukino, ku munota wa 65, Vinicius yahariye Paquetá indi penaliti nyuma yo guhusha iya mbere ariko ntiyongera gukora ikosa ayitsinda neza cyane.
Umukino warangiye Brésil yatsinze Paraguay ibitego 4-1 yiyunga n’abafana bari bayishyize ku gitutu gikomeye nyuma yo kunganya umukino wa mbere.
Undi mukino wabaye muri iri tsinda, Ikipe y’Igihugu ya Colombia imeze neza cyane yatsinze Costa Rica ibitego 3-0 ikomeza kuyobora itsinda n’amanota atandatu, ikurikiwe na Brésil ifite ane.
Umukino wa nyuma muri iri tsinda uzahuza Brésil na Colombia yamaze kubona itike ya ¼ mu rukerera rwo ku wa Gatatu, tariki 3 Nyakanga 2024.
Imikino ya nyuma y’amatsinda iratangira mu rukerera rwo ku Cyumweru, tariki 30 Kamena, Argentine ikina na Peru, mu gihe Canada izakina na Chile.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!