Amakipe akina shampiyona y’Abongereza ashobora kugorwa no kugura abakinnyi baturuka mu bihugu biri muri EU bari bafite uburenganzira bwo kwinjira mu Bwongereza nta cyangombwa cyo kuhakorera akazi basabwe.
Izi ngaruka zikomeye zishobora no kugera ku yindi mikino irimo Rugby, cricket ndetse na Tennis.
Umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Bwongereza, Greg Dyle yatangaje ko hakiri kare ngo bemeze ko icyemezo cyafashwe gishobora kudindiza iterambere rya siporo mu gihugu.
Ati:” Bishobora gufata nibura imyaka ibiri ngo tumenye ingaruka Brexit ishobora kugira ku mupira w’u Bwongereza.”
Yakomeje agira ati: “ Bizaba biteye ikimwaro nidutakaza abakinnyi bakomeye bo ku Mugabane w’Uburayi, gusa sintekereza ko bizaba. Niyo abakinnyi bagabanuka bizaterwa n’itegeko ririho ryo kuva muri EU. Ntabwo dushobora kubuza abakinnyi beza kuza gukina mu gihugu cyacu.”
Umukinnyi wemererwa gukina mu Bwongereza agomba kuba yarakiniye ikipe y’igihugu cye nibura ku kigero cya 30% mu gihe gihoraho mu myaka ibiri ishize mbere yo gusaba uburenganzira bwo kuhakorera.
Agomba kandi kuba ikipe y’igihugu cye iri munsi y’imyanya 70 ku rutonde ngarukakwezi rwa Fifa.
Iri tegeko riramutse rishyizwe mu bikorwa, abakinnyi barenga 100 bakina muri shampiyona y’Abongereza, English Barclays Premier League baturuka muri EU bashobora kubura uburenganzira bwo gukorera mu gihugu.
Muri aba bakinnyi harimo rutahizamu wa Manchester United, Anthony Martial , Dimitri Payet ukinira West Ham na N’Golo Kante wa Leicester City bose baturuka mu gihugu cy’Ubufaransa baje muri iyi shampiyona mu mwaka ushize.
Aba bose bari batarakina umukino n’umwe mu ikipe y’ igihugu cy’Ubufaransa bakomokamo.
Iki cyemezo kandi kizakumira abakinnyi beza bakiri bato kwerekeza mu makipe akomeye mu Bwongereza.
Impungenge benshi bafite nuko nta mashuri yigisha umupira agezweho mu Bwongereza ashobora gufasha mu gutanga impano zizahangana ku ruhando mpuzamahanga.
Ingingo ya 19 mu mategeko ya FIFA ivuga ku ihinduranya ry’ amakipe hagati y’abakinnyi yemerera abana bari hagati y’ imyaka 16 na 18 bari muri EU na EEA [European Economic Area].
Amakipe nka Chelsea na Manchester City yo mu Bwongereza butakiri muri EEA, akunda kuzana impano z’ abakinnyi bato mu makipe yabo bashobora gukumirwa n’uyu mwanzuro.
Kumanuka kw’ipawundi ugereranyije n’ iyero bishobora kugira ingaruka ku isoko ry’igura n’igurisha ry’ abakinnyi.
Mu cyumweru gishize, ikipe ya West Ham yatanze miliyoni 40 z’ amayero ishaka kugura umukinnyi wa Marseille, Michy Batshuayi, igiciro cye cyahise kizamuka kigera kuri miliyoni 34 kivuye kuri miliyoni 31 z’amapaundi.
Mu yindi mikino, amakipe akina imikino ya Rugby na Cricket ashobora kugirwaho ingaruka zikomeye bitewe n’amasezerano ya Kolpak, ishyirahamwe rihuza abakinnyi bakina umukino wa Cricket imbere mu gihugu, nk’uko Dailymail yabitangaje.
Amasezerano yashyizweho muri 2003 yemerera abakinnyi baturutse ku mugabane wa Afurika,Amerika kugira uburenganzira bungana n’ubw’abakinnyi bakomoka ku mugabane w’u Burayi.
Abakinnyi ba Cricket basaga 70 bakinira u Bwongereza na Wales bahawe akazi hashingiwe kuri aya masezerano.
Icyemezo cya Brexit cyatangiye kugira ingaruka ku igabanuka ry’ibihembo bihabwa abakinnyi bitwaye neza mu irushanwa rikomeye muri Tennis rya WIMBLEDON .
Igihembo cya miliyoni £28.1 gishobora kugabanywa mu gihe ipawundi ryaba rikomeje guta agaciro ku isoko mpuzamahanga.
Abazegukana igihembo mu cyiciro cy’abagabo n’icy’abagore bazahabwa miliyoni ebyiri z’amapaundi.Ikipe ikina amarushanwa ya Golf ahuza amakipe yo ku mugabane w’Uburayi n’Amerika izakomeza kwitabira amarushanwa ategurwa na EU birengagije ingaruka bishobora kubagiraho.
Irushanwa rya Ryder Cup riteganyijwe kubera i Hazeltine muri Nzeri ariko ishyirahamwe ry’uyu mukino ryatangaje ko nta mpinduka zizabaho zigamije inyungu z’ubukungu cyangwa iza politiki.



















TANGA IGITEKEREZO