Muri Brezil hasohotse agakingirizo kitiriwe Rutahizamu w’ikipe y’igihugu ya Brezil n’ikipe ya FC Barcelone yo muri Espane, Neymar da Silva Santos Júnior.
Aka gakingirizo gasohotse mu gihe Brazil yitegura kwakira imikino ya nyuma y’igikombe cy’Isi mu minsi mike iri imbere.
Mu ibara ry’ikipe y’igihugu ya Brezil, nomero 11 Neymar yambara ndetse n’amazina ye akoresha mu kibuga Neymar Jr, aka gakingirizo kakozwe kugira ngo kazafashe abafana kwishimisha ndetse kanabatera akanyabugabo ko guharanira kuzuza inshingano mu buriri nk’uko uyu musore ubica bigacika muri iyi minsi abigenza.
Byitezwe ko Neymar ari umwe mu bakinnyi bazagaragara cyane mu itangazamakuru, mu gihe cy’imikino y’igikombe cy’isi bitewe n’ubuhanga ndetse n’impano ihanitse agaragaza mu kibuga nka Rutazihamu.
Byiyongeye kandi uyu musore w’imyaka 22 yitezweho kuzifashishwa cyane n’abamamaza ibikorwa byabo, Prudence ikora udukingirizo bakaba babimburiye abandi gushyira ahagaragara igikorwa cyabo.
N’ubwo Neymar asanzwe agaragara mu bikorwa byo kwamamaza amasokoreki, utu dukingirizo twatangaje abantu cyane. Hari n’amafoto yashyizwe hanze uyu musore yamamaza amakariso.



















TANGA IGITEKEREZO