Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, tariki 16 Mutarama 2026, ni bwo Bruno Ferry yageze mu Rwanda, kugira ngo akomeze akazi ke nyuma yo kuva iwabo mu Bufaransa.
Uyu mutoza yari yarasabye uruhushya ajya iwabo kuko yifuzaga kwita ku mubyeyi we wari ufite uburwayi, ikipe isigarana n’Umutoza wungirije, Lomami Marcel.
Akigera mu Rwanda yahise ajya gukoresha imyitozo abakinnyi, dore ko ari umukino agomba kwerekaniraho ko ari umutoza ukomeye nyuma yo kunyagirwa na APR FC ibitego 4-1 mu mukino aheruka guhuriramo na yo wa FERWAFA Super Cup.
Mbere y’uko agenda yasize ahagaritse rutahizamu we Ndikumana Asman kubera kutubahiriza amabwiriza ye, gusa ashobora kwifashisha Fall Ngagne na we witeguye kujya mu kibuga nyuma y’amezi 11 yaravunitse.
Gikundiro iri ku mwanya wa cyenda n’amanota 24 ku rutonde rwa Shampiyona y’u Rwanda, izahura na Al-Hilal SC ya kabiri n’amanota 32. Umukino uzaba ku wa Gatandatu, tariki ya 17 Mutarama 2026, kuri Stade Amahoro.








Ibitekerezo 0