Ibi ni bimwe mu byo yatangaje ku wa Gatandatu, tariki ya 25 Mutarama 2026, ubwo Rayon Sports yanganyaga na Mukura VS igitego 1-1, mu mukino w'Umunsi wa 15 wa Shampiyona y’u Rwanda.

Gikundiro yujuje imikino ine ikurikiranye idatsinda ngo ibone amanota atatu, dore ko nyuma yo gutsindwa na APR FC yayambuye Super Cup, hakurikiyeho Al Hilal yayinyagiye 4-0, inganya na Al Merrikh ibitego 2-2.

Bruno Ferry utarigarurira imitima y’abakunzi ba Rayon Sports, yabasabye kwihangana kuko akababaro ka mbere gafitwe n’abakinnyi bari mu bihe bibi.

Ati “Abakinnyi baracyarwana no kwiyakira kuko gutakaza imikino myinshi biragora kubyumva. Abafana rero bamenye ko nubwo batishimye, twe tubabaye kubarusha. Ni akazi katoroshye ko gukora kugira ngo abakinnyi basubire mu bihe byiza, kuko natwe ntabwo twifuza kubabona batishimye.”

Ku birebana no kuba yakwegukana kimwe mu bikombe bikinirwa hano mu Rwanda by’umwihariko Shampiyona y’u Rwanda n’Igikombe cy’Amahoro byayihesha itike yo gukina amarushanwa mpuzamahanga, yavuze ko ntacyo yabizeza muri aka kanya.

Ati “Ni ibintu bisanzwe kuri Rayon Sports kuba yatwara igikombe, ni na yo ntego twese tuba dufite nk’ikipe ya mbere nini mu gihugu. Gusa uyu munsi ntabwo nakibasezeranya, ahubwo icyo nabizeza ni ugukina neza tugatanga byose dufite tugatsinda.”

“Nibatwihanganire igihe gito, nzi ko imbere ari heza kandi ikipe izazamuka ikagera ku rwego bifuza.”

Rayon Sports yarangije imikino ibanza ya Shampiyona y’u Rwanda iri ku mwanya wa karindwi n’amanota 26, iri kwitegura irushanwa ry’Igikombe cy’Intwari cya 2026 izakina ihereye kuri Police FC.

Indi nkuru wasoma:Rayon Sports yanganyije na Mukura VS, yuzuza imikino ine idatsinda – Uko umukino wagenze (Amafoto)

Bruno Ferry aracyarwana no guhesha intsinzi Rayon Sports
Bruno Ferry aracyarwana no guhesha intsinzi Rayon Sports
Abafana ba Rayon Sports bakumbuye itsinzi
Abafana ba Rayon Sports bakumbuye itsinzi
Rayon Sports yanganyije na Mukura VS igitego 1-1
Rayon Sports yanganyije na Mukura VS igitego 1-1