Kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 20 Werurwe 2026, ni bwo iyi kipe yanyujije ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga zayo, ivuga ko yatandukanye n’uwari umutoza wayo.

Yagize iti “Ku bwumvikane bw’impande zombi, Ikipe ya Rayon Sports yatandukanye na Bruno Ferry wari umutoza mukuru.”

Bruno Ferry ukomoka mu Bufaransa yari yarahawe amasezerano y’amezi atandatu, gusa yasezerewe hashize amezi atatu atoza iyi kipe ndetse na nyuma yo kuyihesha itike ya ½ cy’Igikombe cy’Amahoro atsinze Police FC kuri penaliti 4-2 nyuma y’uko amakipe yombi anganyije 0-0.

Ikipe isigaranye n’Umutoza Wungirije, Lomami Marcel, ari na we uzayitoza mu mukino w’umunsi wa 25 wa Shampiyona y’u Rwanda uzayihuza na Gasogi United FC, ku wa 22 Werurwe 2026.

Muri rusange Bruno Ferry usize Rayon Sports ku mwanya wa gatanu n’amanota 39, yayitoje imikino 16, atsinda itanu, icyenda arayinganya harimo n’itandatu iheruka, indi ibiri arayitsindwa.

Umutoza wa Rayon Sports, Bruno Ferry, yatandukanye na yo
Umutoza wa Rayon Sports, Bruno Ferry, yatandukanye na yo