Mu mpera z’Icyumweru gishize nibwo iri rushanwa rimaze kumenyererwa nk’iritegurwa hagamijwe kuvumbura impano ziri mu bana bato, ryabereye ku kibuga cy’umupira cya Nyamata mu Karere ka Bugesera.
Mu mupira w’amaguru abarushanwa bari bagabanyije mu byiciro birindwi hagendewe ku myaka yabo. Abafite imyaka iri hagati ya 4-6, 7-8, 9-10, 11-12, 13-14, 15-16 ndetse n’icyiciro kimwe cy’abana b’abakobwa bafite hagati ya 4-16.
Ni ku nshuro ya kane ryari ribaye nyuma y’uko risanzwe ribera mu Mujyi wa Kigali, aho kuri ubu hiyongereyemo icyiciro cy’abasiganwa ku maguru (Kid Run), cyatewe inkunga n’Umuryango ‘Gasore Serge Foundation’.
Abakobwa n’abahungu bagera ku 100 nibo bitabiriye iri siganwa ku maguru ku ntera y’ibilometero bitatu aho batanu muri buri cyiciro bahembwe imidali no kuzitabira amarushanwa yo kwiruka ibirometero 20 ya Bugesera.
Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard, watanze ibihembo muri iyi mikino yashimiye abana ku mpano bagaragaje abasezeranya ko akarere kazakora ibishoboka byose kakaziteza imbere.
Mutabazi kandi yanashimiye abayobozi ba Seruka Youth Cup uruhare n’umusanzu wabwo mu kugaragaza no guteza imbere imikino y’abana.
Umuyobozi wa Seruka Youth Cup, Hubert Sugira Hategekimana, yashimiye abana n’abatoza babo bitabiriye aya marushanwa abasezeranya ko iri rushanwa rizakomeza ku buryo impano zabo zigaragara.
Mu cyiciro cy’abana bafite imyaka 7-8, ikipe ya Rennes FC itozwa n’uwahoze ari umunyezamu wa Bugesera FC , yegukanye igikombe itsinze Sainte-Trinité.
Mu cyiciro cy’abana bari hagati y’imyaka 9-10, Sainte-Trinité yaje kwihimura kuri Rennes FC, iyitsinda 1-0, ihita yegukana igikombe.
Mu cyiciro cy’abari hagati y’imyaka 11-12, umukino wa nyuma wakinnywe na Israel FC iwutsinda ikipe ya Rapide FC ibitego 2-0.
Ibindi byiciro imikino ntiyabashije gusozwa kuko imvura yaguye ari nyinshi yangiriza ikibuga yaberagaho.
Abategura iri rushanwa babwiye IGIHE ko muri Gashyantare rizabera mu Karere ka Kicukiro ku kibuga cya IPRC ahahoze ari Eto Kicukiro.











Ibitekerezo 0