Mu mikino 10 ya Shampiyona imaze gukinwa, Bugesera FC imaze gutsinda imikino ibiri gusa inganya itatu iri ku mwanya wa 13 n'amanota icyenda inganya na Sunrise ya nyuma gusa bagatandukanyea n'umubare w'ibitego.
Amakuru yizewe agera ku IGIHE yemeza ko hari abatangiye gukemanga umusaruro w'Umutoza Nshimiyimana Eric. Ku meza y'ibiganiro hazaganirwa ku cyakorwa ngo umusaruro nkene w'Ikipe ushakirwe igisubizo.
Aganira na IGIHE, Perezida wa Bugesera FC, Gahigi Jean Claude yemeye ko iyi nama ihari kuko batakwihanganira umusaruro udashimishije Ikipe iri kubona.
Yagize ati "Inama yo ni ngombwa, iyo ibintu bitifashe neza hagomba kubaho kuganira tukareba aho bitagenda, haba ku wa Gatatu cyangwa ku wa Kane izaba."
Abajijwe niba hazabaho kuganira ku musaruro w'Umutoza Nshimiyimana Eric ndetse akaba yanasezererwa, Gahigi yasubije ko bikomeje kwanga nta kindi gisubizo cyakwitabazwa.
"None se nibikomeza kwanga umusaruro ukabura urumva byagenda gute?"
Nshimiyimana Eric aje yiyongera ku batoza batatu bafite umusaruro uyifashe neza ari bo Cassa Mbungo André wa AS Kigali iri ku mwanya wa 15, Gatera Mussa wa Gorilla FC na Bizumuremyi Radjab wa Etincelles FC.







Ibitekerezo 0