00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bugesera FC iradutungura: Julien Mette wa Rayon Sports ku mukino w’Igikombe cy’Amahoro

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 21 April 2024 saa 11:17
Yasuwe :

Umutoza Mukuru wa Rayon Sports, Julien Mette yavuze ku myiteguro y’umukino wo kwishyura w’Igikombe cy’Amahoro, ashimangira ko Bugesera FC ari ikipe ibatungura cyane mu buryo batamenya uko byagenze.

Ibi yabitangaje nyuma y’uko Rayon Sports ibonye amanota atatu yakuye kuri Bugesera FC ku wa Gatandatu, tariki ya 20 Mata 2024, inategura undi zizahuriramo zombi.

Uyu mutoza yabanje kuvuga ku mukino wahuje amakipe yombi ariko Rayon Sports ntihirwe n’igice cya mbere kuko yakirangije yatsinzwe igitego 1-0 yinjijwe itunguwe.

Ati “Nari nizeye neza ko nza gutsinda ibirenze uko twatsinze. Muri iyi minsi turi kurwara cyane sinzi uko nabivuga kuko hari abakinnyi bafite imvune. Manu [Emmanuel Mvuyekure] yahise na we avunika.

“Hari igihe uhita ubaza Imana kuki ibi biri kutubaho? Ubushize twatsinzwe igitego 1-0 n’abatagize icyo bakora. Gusa ibyo byose iyo wizera ibibaho mu buzima cyangwa igihe kiragera ukabinyuramo.”

Kwshyura iki gitego ndetse bakarenzaho n’ikindi, bigaragaza ko abakinnyi bagiye kwitegura neza umukino utaha nk’uko Mette yabigarutseho.

Ati “Ubu rero babonye ibyo bakoreye niyo mpamvu bigiye kubongerera imbaraga zo gutegura akandi kazi tugomba kurangiza mu minsi itatu iri imbere. Turiteguye kuko ndabizi iyi kipe niyo tuzongera tugahura. Iyo tuza no gutsindwa uyu munsi byari kutuzamura mu bundi buryo, agahinda twari kugira n’ibindi nk’ibyo.”

“Bagomba kubabara igihe batsinzwe kandi bikabongerera imbaraga. Iyo ukinira abafana benshi nk’abo dufite uba usabwa byinshi ntabwo ari kimwe no kujya gukora akazi ko mu biro. Buri gihe iyo dukinnye na Bugesera uribaza uti kubera iki bitubaho? Turakina, tugahatana ndetse tugakora buri kimwe ariko bikarangira twibaza uko bigenze. Bugesera FC iradutungura.”

Julien Mette yongeyeho ko mu mukino ukurikira wa azaba afite Kalisa Rashid, Mvuyekure Emmanuel na Bugingo Hakim ariko Mitima Isaac na Rudasingwa Prince bakaba batazawugaragaraho.

Umutoza wa Rayon Sports, Julien Mette, yizeye ko abakinnyi be bagiye kwitegura bihambaye Bugesera FC
Umutoza wa Rayon Sports, Julien Mette, yagaragaje ko buri gihe Bugesera FC ibatungura kandi bakoze ntacyo baba batakoze

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages