Uyu mukino wasubitswe kubera impamvu z’uko Ikipe ya APR FC yari mu mikino mpuzamahanga ya CAF Champions League.
APR FC yari ihagarariye u Rwanda mu mikino Nyafurika ihuza amakipe yatwaye ibikombe iwayo, yasezerewe na US Monastir ku giteranyo cy’ibitego 3-1.
Umukino ubanza wahuje aya makipe warangiye iyi Kipe y’Ingabo itsinze igitego 1-0, mu wo kwishyura wo ku wa 18 Nzeri 2022 itsindwa ibitego 3-0.
Nyuma yo gusezererwa yasubiye mu gihugu ikomeza imyiteguro ya Shampiyona irimo uwo iheruka gukina na Rwamagana FC, yatsinze ibitego 3-2.
Mu gihe Shampiyona imaze gukinwa imikino ine, APR FC yo imaze gukina imikino ibiri.
Kimwe mu birarane byayo izagikina mu mpera z’iki cyumweru nk’uko yabimenyeshejwe mu ibaruwa yasinyweho n’Umunyamabanga wa Ferwafa, Muhire Henry Brulart.
Iyi baruwa yandikiwe Bugesera FC, imenyeshwa APR FC n’umuyobozi ushinzwe amarushanwa.
Igira iti “Tubandikiye iyi baruwa tugira ngo tubamenyeshe ko umukino w’ikirarane wagombaga kubahuza na APR FC ku munsi wa Kabiri wa Primus National League 2022-2023 ugasubikwa, kubera iyo kipe yari mu mikino mpuzamahanga uteganyijwe ku wa Gatanu tariki 7 Ukwakira 2022 saa Cyenda kuri Stade ya Bugesera.”
Nyuma y’imikino ine imaze gukinwa, Rayon Sports ni yo iyoboye urutonde rwa shampiyona rw’agateganyo n’amanota 12, ikurikiwe na Gasogi United ifite amanota 10 mu gihe Police FC na Rwamagana City ziri ku mwanya wa nyuma, nta nota zirabona.
APR FC yo iri ku mwanya wa karindwi n’amanota atandatu mu mikino ibiri imaze gukina mu gihe Bugesera FC iri ku wa 12 n’amanota atatu mu mikino itatu.
Mu gihe aya makipe azaba akina umukino w’ikirarane ariko andi arimo Rayon Sports, Musanze FC, Kiyovu Sports na Mukura VS, azaba ahurira mu Irushanwa ryiswe “Made in Rwanda” ryateguwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuziranenge (RSB) ku bufatanye na Ferwafa.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!