Uyu mukinnyi w’imyaka 31 yamenyakanye mu Ikipe ya Mukura Victory Sports yakiniye hagati ya 2017 na 2019.
Nshimirimana David wasinye amasezerano y’amezi atandatu mu Ikipe y’Akarere ka Bugesera, yakiniye amakipe y’iwabo nka Flambeau de l’Est na Vital’O yavuyemo ajya muri Mukura VS.
Mu 2019 ni bwo yavuye mu Rwanda yerekeza muri Buildicon FC yo muri Zambia, ahava yerekeza muri Sofapaka FC yo muri Kenya yakiniraga guhera mu 2021.
Nshimirimana David yerekeje muri Sofapaka FC mu 2021, avuye muri Buildicon FC yo muri Zambia
Nshimirimana yari muri Mukura VS yatwaye Igikombe cy'Amahoro cya 2018 itozwa na Haringingo Francis asanze muri Bugesera FC
Uyu myugariro asanzwe akinira Ikipe y'Igihugu y'u Burundi, Intamba mu Rugamba



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!