Guhuza imyambaro ni ikibazo gikomeye kugeza n’ubu hategerejwe kureba igihe kizakemukira mu mupira w’amaguru mu Rwanda by’umwihariko mu cyiciro cya mbere.

Abenshi biyumvishaga ko nyuma y’aho Gicumbi FC yambaye imyambaro ya Real Madrid ubwo yari yakiriwe na AS Muhanga, biza gushyira ihererezo kuri iki kibazo kimaze imyaka itari mike, aho ikipe yakiriye ikora uko ishoboye ikambara amabara y’ikipe bari buhure kugira ngo nibabura imyambaro yo guhindura babatere mpaga.

Mukura Victory Sport yashoboraga guhurira n’ikibazo nk’iki i Nyagatare ubwo yari yakiriwe na Sunrise FC mu kwezi gushize, ariko baburirwa kare, batumiza imyenda muri imwe mu makipe y’i Huye.

Kuri uyu wa Gatandatu, ubwo Gicumbi FC yari yakiriye Bugesera FC mu mukino w’umunsi wa 21 wa shampiyona, yakoze ibisa nko kwihimura ku byo yakorewe i Muhanga mu mwaka ushize n’i Huye mu 2017, umunyezamu wayo Shyaka Régis yambara imyambaro isa n’amabara y’ikipe ya Bugesera FC.

Ibi byatindije umukino iminota itari mike, birangira Bugesera FC itiye abanyeshuri imyenda y’umuhondo irahindura, umukino ubona gutangira.

Amakipe yombi yagabanye amanota nyuma yo kunganya igitego 1-1. Mugenzi Bienvenue yatsindiye Bugesera FC mu gice cya mbere cy’umukino mu gihe igitego cya Gicumbi FC cyatsinzwe na Nshimiyimana Aboubakar mu minota ya nyuma kuri penaliti yakozwe na Ahishakiye Jacques wakoze umupira mu rubuga rw’amahina.

Bugesera FC yagize amanota 24 ku mwanya wa 10 mu gihe Gicumbi FC ifite amanota 17 ku mwanya 14.

Mu yindi mikino yabaye kuri uyu wa Gatandatu, Espoir FC yatsinzwe na Marines FC ibitego 2-0 bya Ndayisenga Ramadhan mu gihe AS Muhanga yatsinze Etincelles FC ibitego 2-1.

Kuri iki Cyumweru, Police FC irakira Kirehe FC ku Kicukiro naho Amagaju FC yakire Musanze FC. Umukino wa Rayon Sports na Kiyovu Sport, uwa Mukura Victory Sport na APR FC n’uwa Sunrise FC na AS Kigali yasubitswe kubera abakinnyi bari mu ikipe y’igihugu.

Ikibazo cy’imyambaro kizakemuka ryari?

Ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru mu Rwanda rivuga ko ryasabye amakipe kujya atangaza imyambaro azajya yambara mu mwaka w’imikino igihe ari mu rugo ndetse n’iyo yasohotse.

Ibi ariko, birasa n’aho habura ufata icyemezo cya nyuma ku kibazo nyir’izina kuko ikipe yasuwe ikora ku buryo umunyezamu wayo yambara amabara amwe n’ikipe bakiriye kugira ngo bagwe mu mutego wo kubura imyambaro.

Itegeko rivuga iki?

Ntabwo ari ibya vuba aha kuko itegeko ryashyizweho mu nama y’Inteko Rusange ya FERWAFA yabereye i Huye muri Kanama 2015, hemejwe ko buri kipe yo mu Rwanda igira umwambaro uzwi yambara iri mu rugo n’iyo yasohotse, habaho impinduka bikamenyeshwa mbere.

Mu mategeko agenga amarushanwa ya FERWAFA, igice cya gatanu, ingingo yacyo ya 21, agace ka kabiri hagira hati" Igihe ikipe yasuwe ikinisha imyenda isanzwe yambara, yamenyeshejwe igihe cyo gutangira amarushanwa. Igihe amabara asanzwe yambarwa n’amakipe agiye gukina asa, cyangwa atera kwitiranya amakipe, ikipe yasuye ihindura imyenda yo gukinisha."

Amategeko ya FIFA nayo avuga ko ikipe yasuye ariyo igomba guhindura imyambaro igihe bibaye ngombwa.

Bugesera FC yabanje mu kibuga
Bugesera FC yabanje mu kibuga
Abakinnyi 11 ba Gicumbi FC babanje mu kibuga
Abakinnyi 11 ba Gicumbi FC babanje mu kibuga
Myango Ombeni na Gasongo Anicet bari abakapiteni ku mpande zombi bifotozanya n'abasifuzi
Myango Ombeni na Gasongo Anicet bari abakapiteni ku mpande zombi bifotozanya n'abasifuzi
Anita Pendo na Danny Vumbi bari mu bakurikiye uyu mukino
Anita Pendo na Danny Vumbi bari mu bakurikiye uyu mukino
Banamwana Camarade utoza Gicumbi FC yitegereza uko ikipe ye iri kwitwara mu kibuga
Banamwana Camarade utoza Gicumbi FC yitegereza uko ikipe ye iri kwitwara mu kibuga
Niyitegeka Idrissa wari kwambara 22, yambaye nimero 5
Niyitegeka Idrissa wari kwambara 22, yambaye nimero 5
Perezida wa Gicumbi FC, Antoine Dukuzumeremyi (ibumoso), Gahigi uyobora Bugesera  FC n'Umunyamabanga wa Bugesera FC, Sam Karenzi
Perezida wa Gicumbi FC, Antoine Dukuzumeremyi (ibumoso), Gahigi uyobora Bugesera FC n'Umunyamabanga wa Bugesera FC, Sam Karenzi
Umukino wagaragayemo imvune ku ruhande rwa Bugesera FC
Umukino wagaragayemo imvune ku ruhande rwa Bugesera FC
Umukino watindijwe n'ikibazo cy'imyambaro,Bugesera FC yambara iyi y'umuhondo yari imaze gutira abanyeshuri
Umukino watindijwe n'ikibazo cy'imyambaro,Bugesera FC yambara iyi y'umuhondo yari imaze gutira abanyeshuri
Umunyezamu Shyaka Regis yambaye imyambaro ituma Bugesera FC ijya gutira
Umunyezamu Shyaka Regis yambaye imyambaro ituma Bugesera FC ijya gutira

Amafoto: Willa Rabbin