00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bugesera FC yatsinze Police FC itera intambwe iva mu murongo utukura

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 26 April 2024 saa 05:52
Yasuwe :

Bugesera FC yatsinze umukino yakiriwemo na Police FC ibitego 2-1, ibona amanota atatu yari akenewe kuri yo kugira ngo itere intambwe iva mu makipe arwana no kutamanuka mu Cyiciro cya Kabiri.

Ni umukino w’umunsi wa 28 wa Shampiyona y’u Rwanda wabaye kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 26 Mata 2024, ubera kuri Kigali Pelé Stadium.

Police FC yari iri gukinira ku kibuga yitorezaho yatangije umupira ndetse ihita igerageza n’uburyo bw’igitego ku munota wa gatatu ubwo Hakizimana Muhadjili yateraga ishoti rikomeye inyuma y’urubuga rw’amahina ariko rigaca iruhande rw’izamu.

Police FC yakomeje gushaka igitego hakiri kare cyane kuko urebye umupira yawihariye cyane mu kibuga hagati inagerageza kwinjira mu rubuga rw’amahina.

Ku munota wa 13 ni bwo Bugesera FC yabonye amahirwe ya mbere muri uyu mukino, ubwo Ani Elijah yacikaga Kwitonda Ally ariko nawe ananirwa gushyira mu izamu arebana naryo.

Ubu buryo bwinjije Bugesera FC mu mukino ndetse yongera no kugerageza ubundi bwa Vincent Adams watereye inyuma y’izamu ariko umunyezamu wa Police FC, Ruhumuriza Clovis awukuramo.

Ku munota wa 26, Kaneza Augustin yahaye umupira mwiza Dushimimana Olivier warebaga izamu ananirwa kurenza umupira umunyezamu wa Police FC ngo atsinde ahubwo awushyira hanze.

Ruhumuriza yakoze ikosa asohoka mu izamu nabi, bihurirana n’uko Vincent Adams wa Bugesera FC yamugezeho ariko agiye gutera mu izamu baragongana, umupira uhita ujya muri koruneri.

Ku munota wa 44, Kwitonda Ally yakoreye ikosa Ani Elijah mu rubuga rw’amahina umusifuzi ahita atanga penaliti, uyu rutahizamu arayiterera ndetse ayishyira mu izamu abonera Bugesera FC igitego cyazamuye kwihuta k’umukino.

iIgice cya mbere cyarangiye Bugesera FC iyoboye ku gitego 1-0, Police FC itangirana impinduka icya kabiri ahoyakuyemo Kwitonda Ally ishyiramo Nsabimana Eric.

Ibi ntibyabujije Bugesera FC gukomeza gukinana imbaraga kuko yifuzaga ikindi gitego ndetse no mu ntangiriro zacyo Ani Elijah yongera kugushwa mu rubuga rw’amahina gusa umusifuzi ntiyatanga penaliti.

Haringingo Francis nawe yakoze impinduka akuramo Vincent Adams wasaga n’uwananiwe amusimbuza Gakwaya Léonard.

Nyuma y’izi mpinduka abakinnyi ba Police FC bazamukanye imbaraga nyinshi ndetse bagera mu rubuga rw’amahina, ba myugariro ba Bugesera FC bananiwe gukuraho umupira, Nshuti Dominique Savio abatsindana igitego ku munota wa 65.

Mashami Vincent yongeye guhita akora izindi mpinduka aho yakuyemo Chukwuma Odili, Hakizimana Muhadjili na Mugisha Didier hajyamo Niyonsaba Eric, Kayitaba Bosco, na Nyamurangwa Moses.

Dushiminama Olivier yagerageje amahirwe imbere y’izamu ateye umutwe ku mupira yari aherejwe na Tuyihimbaze Gilbert ariko kubera amahirwe make uca iruhande rw’izamu gato.

Umukino wafashe umurego mu minota ya nyuma cyane cyane kuri Bugesera FC yasatiraga cyane ndetse ihita inabona igitego ku munota wa 88 gitsinzwe na Dushimina Olivier wahawe umupira na Ani Elijah.

Kubona amanota atatu byahesheje Bugesera FC kuva munsi y’umurongo utukura kuko yagize amanota 28 atuma irusha Sunrise abiri na Etoile de l’Est iri inyuma atatu.

Police FC yakomeje kuba ku mwanya wa gatanu wa Shampiyona ndetse n’amanota 39.

Aya makipe yombi azahurira ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Amahoro uteganyijwe kuba tariki ya 1 Gicurasi 2024.

Abakinnyi 11 Police FC yabanje mu kibuga ku mukino wa Bugesera FC
Abakinnyi 11 Bugesera FC yabanje mu kibuga
Abasifuzi bayoboye umukino wa Police FC na Bugesera FC
Mbere yo gutangira umukino habanje umwanya wo Kwibuka Abatutsi bazize Jenoside mu 1994
Abatoza ba Police FC biteguye guhangana na Bugesera FC
Umutoza wa Gorilla FC, Yvan Minnaert ari mu bakurikiye umukino wa Bugesera FC na Police FC
Ani Elijah wa Bugesera FC yagoye cyane ubwugarizi bwa Police FC
Chukwuma Odili wa Police FC ahanganiye umupirana Niyomukiza Faustin wa Bugesera FC
Police FC yaruhukije umunyezamu Rukundo Onesime ikoresha Ruhumuriza Clovis
Umunyezamu Ruhumuriza Clovis yananiwe gukuramo penaliti ya Bugesera FC
Ani Elijah yishimira igitego yatsinze kuri penaliti
Abakinnyi ba Bugesera FC bishimira igitego cya mbere
Ani Elijah yagerageje uburyo bwinshi bw'ibitego
Niyonsaba Eric wa Police FC ahanganiye umupira n'umukinnyi wa Bugesera FC
Nshuti Dominique Savio yishyuye igitego kimwe muri bibiri Police FC yinjijwe
Niyinsab yishimana na Nshuti ku gitego cya Police FC
Abafana ba Police FC bari benshi ku kibuga
Dushimimana Oluvier yatsinze Police FC igitego cya kabiri

Amafoto: Kasiro Claude


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages