Umukino w’aya makipe yombi yo mu ntara y’Iburasirazuba uteganyijwe kuri uyu wa Gatandatu tariki 11 Gicurasi 2024, ukabera ku kibuga cy’i Ngoma ikipe ya Etoile de L’est isanzwe yakiriraho.
Iyi kipe izaba iri mu rugo, ikaba yo na Rayon Sports ari zo ziza ku mwanya wa mbere mu mikino itanu iheruka aho batsinzemo ine bagatakaza umukino umwe byatumye babonamo amanota 12 kuri 15.
Ibi byatumye Etoile de L’Est benshi bahamyaga ko izamanuka, kuri ubu ari yo iza ku mwanya wa nyuma mu makipe yaguma mu cyiciro cya mbere shampiyona iramutse irangiye uyu munsi, aho iza ku mwanya wa 14 n’amanota 31, ikaba irusha amanota abiri Bugesera bazakina.
Amakuru ava muri Bugesera FC yemeza ko biteguye uyu mukino wa Etoile de L’est ku buryo bukomeye aho ubuyobozi bw’akarere ndetse n’ubw’ikipe basuye abakinnyi babasaba gukura intsinzi i Ngoma, ari na ko babashyiriraho agahimbazamusyi gatubutse.
Uwaganiriye na IGIHE uri muri iyi kipe yagize ati “Batwemereye ibihumbi 200 kuri buri mukinnyi mu gihe twatsinda Etoile de L’est. Ni umukino twiteguye neza aho twizeye kuzawukuramo intsinzi.”
Umukino wa Etoile de L’Est na Bugesera bizasaba ko ubonekamo intsinzi kugira ngo imwe muri zo igume mu cyiciro cya mbere, dore ko mu gihe zaba zinganyije maze Sunrise igatsinda Marines mu wundi mukino, byatuma izo zombi zimanukana mu cyiciro cya kabiri.
Mu yindi mikino izasoza shampiyona, ikipe ya Gasogi United igiye guhura na Etincelles kuri uyu wa gatanu, Kiyovu ikine na Rayon Sports kuri uyu wa Gatandatu mu gihe APR FC izakira Amagaju inahabwa igikombe ku cyumweru.
Mu mikino ibiri isigaye, Gorilla yarangije kwizera kuguma mu cyiciro cya mbere izakira Mukura VS na ho Musanze yakire Police mu wundi mukino udafite icyo uzahindura ku rutonde rwa shampiyona.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!