00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bugingo Hakim yasinyiye Rayon Sports imyaka ibiri

Yanditswe na Ntare Julius
Kuya 6 June 2023 saa 04:21
Yasuwe :

Myugariro w’ibumoso Bugingo Hakim wakiniraga Gasogi United yasinyiye Ikipe ya Rayon Sports imyaka ibiri.

Bugingo ushobora gukina nka myugariro w’ibumoso ndetse n’inyuma ya ba rutahizamu yari asoje amasezerano muri Gasogi United yagezemo mu 2020 avuye muri Rwamagana City.

Amakuru agera ku IGIHE yemeza ko Bugingo Hakim yatangiye ibiganiro na Gikundiro amezi atatu ashize ategereza kureba aho izasoreza muri uyu mwaka w’imikino akabona gufata icyemezo dore ko yanifuzwaga na Kiyovu Sports, zombi zahatanaga mu rugendo rwo gutwara igikombe kimwe mu bikinirwa mu Rwanda akaba yasohokera igihugu mu mikino nyafurika.

Byarangiye Rayon Sports itwaye Igikombe cy’Amahoro 2022-23 ndetse izahagararira u Rwanda mu mikino ya CAF Confederation Cup ari na kimwe mu byakuruye Bugingo kuba yayisinyira.

Ibiganiro hagati ya Bugingo na Rayon Sports byafashe indi ntera mu byumweru bibiri bishize ubwo iyi kipe yamenyaga ko izasohokera u Rwanda mu mikino nyafurika, mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri akaba ari bwo yishyuwe igice cy’amafaranga bumvikanye abona gushyira umukono ku masezerano y’imyaka ibiri akinira Murera.

Rayon Sports itegerejweho kwiyubaka nyuma yo kwegukana Igikombe cy’Amahoro ikabona itike y’Imikino nyafurika aho izahagararira u Rwanda muri CAF Confederation Cup.

Mu mwaka wa Shampiyona urangiye wa 2022-23, Bugingo yatsinze ibitego bine byose byavuye ku mipira y’imiterekano ndetse n’imipira itanu yatanze ikabyara ibitego.

Mbere yo kuva muri Rwamagana City mu mwaka wa 2019-2020 yayitsindiye ibitego birindwi mu mikino ibanza ya Shampiyona yaje guhagarikwa n’Icyorezo cya COVID-19.

Bugingo Hakim wari usoje amasezerano na Gasogi United yasinyiye Rayon Sports imyaka ibiri
Uyu musore ashobora gukina inyuma ku ruhande rw'ibumoso ndetse n'inyuma ya ba rutahizamu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages