Ni igikorwa cyishimiwe n’abatari bake barimo abana, abarezi ndetse n’ababyeyi. Nubwo muri aka karere ari ho hazigishirizwa abana, kubahitamo byabereye mu karere ka Musanze.
Abatoranyijwe bavuga ko aya ari amahirwe agiye kubafasha kwigaragaza ku ruhando nyarwanda, dore ko n’ubwo ari abanyempano ngo aho bakiniraga ntibahaga icyizere cyo kugera kure.
Byumvuhore Jean Claude wo mu murenge wa Bungwe, avuga ko akunda gukina kandi ari ibintu ashyiraho umwete.
Ati “Aho dutuye twafashe akantu k’akarima niko dukiniraho umupira wa karere. Ibibazo tugira ni uko nta bantu batwitaho ngo tuzamure impano. Njye numva naba umukinnyi ukomeye, kuba bampisemo ni amahirwe yo kuzabigeraho”.
Uwayezu Aline ari mu bakobwa batoranyijwe, atangaza ko impano z’abakobwa zipfukiranwa mu buryo bw’umwihariko kubera ko hari abibwira ko ibyo basaza babo bashoboye bo batabishobora.
Kuba yatoranyijwe mu bazigishwa umupira w’amaguru, ngo bizatuma azamura urwego anigaragaze, aho afite intego zo kuzakinira ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 18.
Turimana Jovith avuga ko kuba batuye mu cyaro bibagiraho ingaruka ariko kubegereza ishuri ryigisha umupira bizatuma bazamura impano zabo.
Ati “Bavuga ko bagiye guhitamo impano nabifataga nk’imikino ariko ngize amahirwe yo gutsinda. Niteguye kugaragaza imbaraga zanjye mu gukina.”
Mbwirabumva Jean Claude ni umubyeyi akaba n’umurezi mu murenge wa Kivuye, avuga ko imbogamizi zari zihari muri aka karere ari uko umupira w’amaguru nta gikurikirana. Yongeraho ko ibi bikorwa byo kwigisha abana umupira bizagabanya umubare w’abana bata ishuri ndetse abana bafite impano bakabona aho bigaragariza.
Umuvugizi wa Tonny Football Excellent Program ifite ibikorwa byo guhitamo no kuzatoza aba bana, Rubega Riseth, asobanura ko babonye umupira w’amaguru mu Rwanda ugenda usubira hasi.
Yagize ati “Twabonye umupira w’amaguru ugenda usubira hasi, tubona ko bikwiriye gukurikiranwa abana bagahera hasi bagakura batozwa. Ntabwo tuje guhangana n’ibindi bigo ahubwo tuje kongera imbaraga kugira ngo tuzamure umupira w’amaguru duhereye mu bato.”
Umuyobozi w’akarere ka Burera Uwanyirigira Marie Chantal yabwiye IGIHE ko nk’akarere gafite ibikorwa remezo bike bya siporo, uyu mufatanyabikorwa aje kubafasha ikintu gikomeye mu iterambere ry’aka karere.
Avuga ko bizafasha abana bafite inyota ya siporo kwidagadura ku rugero rwifuzwa kuko bazaba bafite ubumenyi.
Ati “Aya ashobora kuzaba amahirwe azamura impano n’akarere kakamenyekana, ariko intumbero ni uko bariya bana bazagera kure hashoboka. Naho gushyiraho ikipe y’akarere ntabwo ari uko dutegereza uriya mufatanyabikorwa ahubwo ni uko tuba tucyishakamo ubushobozi.”
Tariki ya 04 Nzeri 2022 nibwo The Tony Football Excellent Program yagiranye amasezerano y’ubufatanye na Guverinoma y’u Rwanda binyuze muri Minisiteri y’Uburezi, iya Siporo ndetse n’ikigo cy’igihugu cy’iterambere (RDB).
Abana batoranyijwe ni abari hagati y’imyaka 12 na 18 bo mu mirenge 17 igize akarere ka Burera ndetse na bamwe bo mu karere ka Musanze. Mbere yo kubatoranya habanje guhugurwa abarimu ba siporo bazakomeza gukurikirana abana batoranyijwe, ibikorwa birimo ishuri mu kwigisha aba bana no gutanga andi mahugurwa bikazubakwa mu murenge wa Kagogo.











Ibitekerezo 0