Kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 29 Kanama 2026, ni bwo uru rwego rureberera Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda, yagaragaje ibihembo ku makipe zitwara neza mu mwaka w’imikino utaha.
Mbere y’uko imikino ibanza itangira gukinwa kuva tariki ya 4 Nzeri 2026, buri kipe muri 16 zihatana izahabwa miliyoni 15,5 Frw, azongere guhabwa andi nk’ayo mbere y’imikino yo kwishyura. Mu mwaka wa 2025/26 buri kipe yari yahawe miliyoni 10 Frw.
Hashyizweho miliyoni 200 Frw yo kugabanya amakipe azajya yitwara neza ku mikino, aho buri kipe izajya ihabwa miliyoni 1 Frw, ndetse umukinnyi mwiza ku mukino akajya ahabwa ibihumbi 100 Frw.
Ibyemezo bishya mu gushakira ubushobozi abari muri shampiyona ntibyasize n’abasifuzi, kuko buri wese azajya ahabwa ibihumbi 35 Frw, nk’agahimbazamusyi katabarirwa ku mushahara bahabwa n’Ishyirahamwe rya Ruhago mu Rwanda (FERWAFA).
Amafaranga y’ibihembo yose azajya agera kuri konti za ba nyirayo bitarenze ku wa Mbere wa nyuma ya buri cyumweru.
Amakipe yo muri Sudani azakina mu Rwanda ari yo Al Hilal SC na Al Merrikh SC, ntabwo azahabwa ku mafaranga y’inkunga, ahubwo azahabwa ku mafaranga y’ibihembo.
Muri uyu mwaka w’imikino 2026/2027, Rwanda Premier League izakoresha ingengo y’imari ya 1.280.055.000 Frw.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!