00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ruboneka yijeje abakunzi ba APR FC intsinzi ku mukino wa Mlandege

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 5 September 2025 saa 07:42
Yasuwe :

Kapiteni wa APR FC muri CECAFA Kagame Cup, Ruboneka Jean Bosco, yagaragaje ko biteguye kuzatsinda Mlandege FC bazahura mu mukino wa kabiri w’iri rushanwa kandi intego ari ukuryegukana.

Muri mwaka ushize, iyi kipe yo muri Zanzibar yasezereye APR FC muri ½ cya Mapinduzi Cup.

Abajijwe uko biteguye uyu mukino uteganyijwe ku wa Gatandatu, tariki ya 6 Nzeri 2025 saa Cyenda z’i Kigali, Ruboneka yavuze ko bazawutsinda.

Yagize ati “Twiteguye neza imyitozo yagenze neza. Ikipe twari dufite icyo gihe ntabwo ariyo dufite kuri ubu, rero ndacyeka hari ibyo tuzatanga abantu bose bazabibona.”

Yakomeje avuga ko intego ari ukwegukana igikombe.

Ati “Intego ni ugutwara CECAFA, tugashyira hamwe twese tukareba ko twakwegukana igikombe. Twiteguye buri kipe kandi tuzahangana turebe ko twakwegukana iki gikombe.”

Ikipe y’Ingabo yatangiye neza imikino yo mu itsinda rya kabiri itsinda Bumamuru y’i Burundi ibitego 2-0. Ni mu gihe Mlandege yo yatsinzwe na KMC igitego 1-0.

APR FC iheruka kwegukana mu 2010, icyo gihe yari yabereye i Kigali.

Ruboneka yatangaje ko bifuza kwegukana CECAFA Kagame Cup
APR FC yatangiye neza itsinda Bumamuru ibitego 2-0

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages