Ni irushanwa ryatangiye tariki 22 Kanama 2026, rihuza amagaraje ane yo mu Mujyi wa Kigali ari yo Atecar, Toyota, Honest Garage na Zone Gatsata.
Imikino yabaye mu buryo bwa ‘round-robin’, amakipe ahura hagati yayo, aho abiri yagize amanota menshi yahuriye ku mukino wa nyuma ku wa Gatandatu, tariki 5 Nzeri 2026.
Umukino wa nyuma wabereye ku kibuga cya Tapis Rouge i Nyamirambo, warangiye Honest Auto Vehicle Garage Ltd yegukanye igikombe nyuma yo gutsinda Toyota Rwanda ibitego 4-0.
Ikipe ya mbere yahembwe igikombe, imidali ndetse na 1.000.000 Frw mu gihe iya kabiri yahembwe imidali n’ibihumbi 500 Frw.
Iri rushanwa ryateguwe hagamijwe gutanga ubutumwa bitandukanye burimo gukangurira Abanyarwanda kwirinda ibiyobyabwenge n’inzoga zitujuje ubuziranenge, cyane ko u Rwanda ruri mu bukangurambaga bwa #Hehenicyuma.
Uretse ubu butumwa kandi, Urugaga rw’Amagaraje mu Rwanda rwari rugamije gutuma abakora umwuga wo gukora ibinyabiziga bidagadura nyuma y’akazi bakora.
Visi Perezida wa Mbere w’Urugaga rw’Amagarage mu Rwanda, Niyitegeka Jean Eric, yavuze ko ari rushanwa bifuza kwagura kandi rikazaba ngarukamwaka.
Yakomeje yishimira uko iry’uyu mwaka ryagenze kandi ubutumwa bifuzaga kuritangiramo bwatanzwe.
Ati “Aya marushanwa ni ubwa mbere abaye mu rugaga rwacu. Yateguwe kubera impamvu z’ibihe turimo ariko yahoraga yifuzwa. Byahuriranye n’uko hari igikorwa cyo kurwanya Ibiyobyabwenge, ibyuma, inzoga z’inkorano, uburara, urugomo n’ibindi.”
“Duhita tuvuga tuti ko dusanzwe dufite abantu, aho twatangira ubutumwa kandi ubwiganze bw’abakora mu magarage usangamo urubyiruko. Ni bwo rero hatangiye aya marushanwa ariko atangira duhereye ku yo twari bugufi bwayo.”
Muri iri rushanwa, hasifuye abasifuzi batanzwe na FERWAFA, Polisi y’Igihugu yari ku kibuga ndetse hari n’imbangukiragutabara yo gufasha uwahagarira ikibazo.
Iri rushanwa ryabaga ku nshoro ya mbere, rizajya rikinwa buri mwaka nk’uko byemejwe na Visi Perezida wa Mbere w’Urugaga rw’Amagaraje mu Rwanda.
Amwe mu mafoto yaranze umukino wa nyuma:



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!