Mu mashusho yashyizwe ku rubuga rwa Twitter rw’ikipe ya Manchester United yahoze atoza, Sir Alex Ferguson w’imyaka 76 yagaragaye ahumuriza abamukunda anashimira abamwoherereje ubutumwa bumwifuriza gukira vuba by’umwihariko anashimira cyane itsinda ry’abaganga bamwitayeho kugira ngo yongere gutora akabaraga.

Yagize ati “Ubutumwa bw’ibanze, mbere na mbere ndashimira itsinda ry’abaganga ku bitaro bya Macclesfield, Salford Royal na Alexandra Hospital. Ndababwiza ukuri, iyo bitaba ku bw’abo bantu banyitayeho bihagije, sinari kuba nicaye aha uyu munsi. Ndabashimiye ubwanjye ndetse n’umuryango wanjye, mwarakoze cyane.”

Yabwiye abafana ba Manchester United ko azaza kureba ikipe vuba anifuriza Jose Mourinho uyitoza kuri ubu n’abakinnyi amahirwe mu gihe kiri imbere.

Ni amakuru yishimiwe bikomeye n’abafana ba Manchester United aho benshi bagiye bandika ku mbuga nkoranyambaga bifuriza uyu mukambwe kuva mu bitaro vuba no gukira neza.

Ferguson yagize impanuka yitura hasi iwe mu rugo mu ntangiriro za Gicurasi uyu mwaka, ahita ajyanwa ku bitaro bya Macclesfield District igitaraganya atangira kwitabwaho n’abaganga nyuma aza koherezwa ku bitaro bya Salford Royal ahava ajyanwa ku bya Alexandra.

Ferguson ni umwe mu batoza bakomeye babayeho mu mateka ya ruhago ku Isi akaba yarasezeye muri Manchester United ku itariki 08 Gicurasi 2013 ayimazemo imyaka 27. Yayitoje imikino 1500 atwarana nayo ibikombe bigera kuri 38 harimo ibya shampiyona 13, Champions League bibiri n’ibindi.

Ferguson yashimiye abamwitayeho mu bitaro n'abamwoherereje ubutumwa bwo kumwifuriza gukira vuba
Ferguson yashimiye abamwitayeho mu bitaro n'abamwoherereje ubutumwa bwo kumwifuriza gukira vuba