Igitego cyatsinzwe na Iyabivuze Osée acomekewe umupira asiga bagenzi be, cyane gishimangira intsinzi kuri Police FC mu gihe umukino wari ibitego 2-1 cya AR FC.

Nyuma y'amasegonda make yo kwishimira igitego ku bakinnyi ba Police FC, Umusifuzi wa kabiri wungirije (wo ku ruhande) Ndagijimana Peace Eric ntabwo yigeze amanika igitambaro mu gihe cyose habayeho kwishimira igitego.

Nyuma y'amasegonda make Umusifuzi wo hagati Twagirumukiza Abdul yakiriye ubutumwa buciye mu twuma tubafasha mu itumanaho ko haba habayeho kurarira.

Umusifuzi wa mbere wungirije Mugabo Eric ni we wabwiye uwa kane Ngabonziza Jean Paul ko yabwira Twagirumukiza uyoboye umukino ko habayeho kurarira.

Twagirumukiza yaje mu murongo abaza Ngabonziza abwirwa ko habayeho kurarira ku bakinnyi ba Police FC bityo asifura ko igitego cyanzwe ndetse APR FC igomba gutereka umupira ahabereye ikosa mu rubuga rwayo bagatera imbere.

Nyuma y'uko habayeho kwangwa kw'igitego havutse imvururu zari ziyobowe n'uruhande rwa Police FC rutemeranyaga n'icyemezo cy'Umusifuzi.

Kapiteni Rutanga Eric yakankamiye Umusifuzi wa Kane Ngabonziza amubaza ukuntu afashe iki cyemezo nyamara atari ahagaze mu ruhande rwari kubona neza niba koko habayeho kurarira.

Yaba Team Manager Ntarengwa Aimbale, n'Umutoza Mashami Vincent babazaga Umusifuzi Ngabonziza niba koko ibyo asifuye yabibonye neza koko.

Habayeho gusakirana hagati y'abakinnyi ba Police FC n'Umusifuzi Ngabonziza gusa abatoza ba Police FC bahabaye bahosha imvururu.

Nyuma y'umukino, Umutoza Mashami Vincent asobanura uburyo igitego cy'Ikipe ye cyanzwe yabwiye IGIHE ko yatunguwe n’ibyabaye, avuga ko ubanza hari amategeko mashya yaje atazi.

Ati "Igitego cya gatatu, ntibisanzwe, ni ubwa mbere bibaye muri Afurika, yewe no mu Rwanda. Birashoboka ko hari amategeko mashya tutaramenya. Reka dutegereze turebe ibizaba."

Gutsinda uyu mukino byatumye Police FC igira amanota 45 ku mwanya wa gatanu mu gihe APR FC ya kabiri na 53 yatakaje umwanya wa mbere.

Kiyovu Sports yatsinze Gorilla FC ibitego 2-1, iyobora Shampiyona n’amanota 56 mu gihe hasigaye imikino ine.

Umusifuzi wo hagati Twagirumukiza Abdoul (ibumoso) yaje kubaza uwa kane Ngabonziza Jean Paul (iburyo) niba koko habayeho kurarira

Umusifuzi wo hagati Twagirumukiza Abdoul (ibumoso) yaje kubaza uwa kane Ngabo nziza Jean Paul (hagati) wari wabwiwe n’uwa mbere wo ku ruhande Mugabo Eric (iburyo) ko habayeho kurarira

Umutoza Mashami Vincent yari akurikiye ibisobanuro byahabwaga Umusifuzi Twagirumukiza Abdoul

Na Kapiteni wa Police FC, Rutanga yari ari iruhande rwabo mu gihe Team Manager, Ntarengwa Aimable yari inyuma yabo nawe akurikiye

Nyuma yo kumva umwanzuro w'abasifuzi, Rutanga Eric na Ntarengwa bakubiswe n'inkuba

Rutanga yakankamiye Umusifuzi wa kane Ngabonziza nyuma yo kubwira Twagirumukiza wo hagati ko igitego cyatsinzwe hari habayeho kurarira

Aba bombi babazaga Ngabonziza niba ibyo abwiye Umusifuzi yabibonye koko

Nibwo imvururu zatangiye
Nibwo imvururu zatangiye
Habayeho gutabara Umusifuzi Ngabonziza wari ugiye guhohoterwa

Umutoza wa APR FC, Ben Moussa utishimiraga uko Ikipe ye ikomeje kwitwara hamwe na Rutanga utishimiye icyemezo cy'Abasifuzi

Abashinzwe umutekano na Hakizimana Muhadjiri ni bamwe mu basabye abari babaswe n'umujinya gutuza bagakomeza umukino

Uruhande rwa Police FC ntirwumvaga ibimaze kurubaho

Bmwe mu bakozi ba FERWAFA bari kuri uyu mukino barimo n'Umunyamabanga w'Umusigire Karangwa Jules

Umutoza wungirije wa Police FC, Kirasa Alain yabazaga Umusifuzi niba ibyo bafasheho icyemezo babihagazeho

Umusifuzi mpuzamahanga, Twagirumukiza Abdul yasabye abari bashyamiranye gutuza umukino ugakomeza

Umutoza Mashami Vincent yavuze ko ibyabaye kuri uyu mukino ari bwo bwa mbere abibonye muri Afurika

Umusifuzi wa mbere wo ku ruhande Ndagijimana Peace Eric ntabwo yigeze amanika ubwo igitego cya gatatu cyatsindwaga

Umusifuzi wa mbere wo ku ruhande Mugabo Eric ni we wahaye ubutumwa Umusifuzi wo Hagati Twagirumukiza Abdoul amubwira ko habayeho kurarira

Umusifuzi wa kabiri wo ku ruhande Ndagijimana Peace Eric (ibumoso), uwo hagati Twagirimukuza Abdoul (ukurikira ibumoso), uwa kane Ngabonziza Jean Paul (wa kabiri iburyo) n'uwa mbere ku ruhande ndetse mpuzamahanga Mugabo Eric (iburyo)

Twagirumukiza Abdoul nyuma y'umukino asohoka mu kibuga yerekeza mu rwambariro

Umunyezamu wa APR FC, Ishimwe Jean Pierre, apfukamye mu izamu ashimira Imana nyuma yo gusoza umukino mu gihe Umusifuzi wo hagati akivuza ifirimbi ya nyuma Umutoza Ben Moussa yahise yerekeza mu rwambariro

Karangwa Jules, Umunyamabanga w'Umusigire, Umunyamategeko akaba n'Umuyobozi w'amarushanwa muri FERWAFA yari ari kuri uyu mukino

Amafoto: Ntare Julius