Wari umukino wa mbere wa shampiyona ku mpande zombi, wasozaga iyakinwe kuri uyu wa Gatanu.
Ni umukino watangiye ushyushye cyane ishyaka ari ryose ku mpande zombi, ku munota wa 20 Musanze FC yazamukanye neza umupira ariko Niyomugabo Claude arahagoboka awushyira muri koroneri.
Ku munota wa 23, Ishimwe Christian ukina inyuma ku ruhande rw’ibumoso muri APR FC, azamukanye umupira ahererekanya neza na Manishimwe Djabel ariko bawugaruye mu rubuga rw’amahina rwa Musanze, Ruboneka Jean Bosco awushyira hejuru y’izamu.
Rutahizamu wa Musanze FC, Peter Abglevor, wari wazonze APR FC; ku munota wa 38 yazamukanye umupira neza areba uko umuzamu Ishimwe Pierre ahagaze arekura ishoti rikomeye, igitego cya mbere kiba kirinjiye.
Mu minota itatu y’inyongera APR FC yatatse cyane ishaka kugombora maze Ishimwe Christian wacaga imbere ku ruhande rw’ibumoso azamukana umupira neza awuhereza Mugunga Yves yishyura igitego akoresheje umutwe. Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi aguye miswi ku gitego 1-1.
Cyari igice cya mbere kiryoshye ku buryo byari bigoye kureba ku ruhande cyangwa kugira utundi wahugiramo.
Amakipe yombi yatangiranye igice cya Kabiri umuvuduko n’ishyaka nk’uko yasoje icya mbere, ariko APR FC isatira kurusha Musanze.
Ikipe y’Ingabo yakomeje gukora impinduka ishyiramo Kwitonda Alain uzwi nka Bacca na Bizimana Yannick ariko Musanze ikomeza kuzibira neza.
Musanze yageze aho iryama mu izamu ntiyongera gusatira nko mu gice cya mbere, ariko ntibyayihira kuko mu minota itanu y’inyongera APR FC yabonye Coup Franc ubundi Ruboneka aha umupira Mugunga awutera akoresheje umutwe, umuzamu Ntaribi Steven awukuramo usanga Bizimana atsinda igitego cya kabiri.
Ni igitego cyahembuye imitima y’abakunzi ba APR FC bari bihebye bitewe n’aho umukino wari ugeze.
Uko imikino y’umunsi wa mbere wa Shampiyona y’u Rwanda yagenze
Ku wa Gatanu, tariki ya 19 Kanama 2022
– AS Kigali 2-0 Etincelles FC
– Sunrise FC 1-0 Police FC
– Espoir FC 1-0 Marines FC
– APR FC 2-1 Musanze FC
Imikino iteganyijwe ku wa Gatandatu, tariki ya 20 Kanama 2022
– Bugesera FC VS Kiyovu Sports [Stade ya Bugesera: Saa 15:00]
– Rwamagana City VS Gorilla FC [Stade ya Ngoma: Saa 15:00]
– Gasogi United VS Mukura VS & L [Stade ya Kigali: Saa 15:00]
– Rayon Sports FC VS Rutsiro FC [Stade ya Kigali: Saa 18:30]
Biteganyijwe nyuma y’umunsi wa mbere, hazafatwa akaruhuko abakinnyi bakajya mu mwiherero w’Ikipe y’Igihugu Amavubi wo kwitegura imikino ya CHAN 2023 izabera muri Algérie.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!