Uyu mukino wa nyuma wo mu itsinda rya gatatu wabereye muri Stade Amahoro, ku wa Gatandatu, tariki ya 14 Gashyantare 2026.
Saint-Éloi Lupopo yagiye muri uyu mukino ibura abakinnyi barindwi ndetse n’umutoza mukuru Guy Bukasa utatoje. Nubwo bimeze bityo yasabwaga gutsinda igakomeza, mu gihe indi no kunganya byari bihagije ngo ikomeze muri 1/4.
Uyu mukino watangiye utuje cyane kuko mu minota 20 nta kipe yari yabonye uburyo bw’igitego bukomeye.
Iyi kipe yo muri Sudani yazamukanye umupira neza, myugariro wo ku ruhande rw’iburyo, Steven Ebuela azamuka yihuta atera ishoti rikomeye atsinda igitego cya mbere ku munota wa 27.
Ku munota wa 30, FC Saint-Éloi Lupopo yakoze impinduka Junior Mavungu Mbele asimburwa na Abdoul Latif Djibril. Nyuma y’iminota ine gusa Lumande Twite yagize imvune asimburwa na Christe Siama.
Muri iyi minota, Al Hilal yasatiraga bikomeye ariko igahusha uburyo bwinshi bw’ibitego bwabonwaga na Girumugisha Jean Claude na Abdelrazig Taha.
Junior Marc Anthiapy Mendy yakoze ikosa rya kabiri ahabwa ikarita ya kabiri y’umuhondo ziba umutuku, asohoka mu kibuga ku munota wa 44.
Igice cya mbere cyarangiye Al Hilal SC yatsinze FC Saint-Éloi Lupopo igitego 1-0.
Amakipe yombi yatangiranye imbaraga igice cya kabiri yose asatira, aho Lupopo yashakaga kwishyura, Al Hilal igashaka ibindi bitego.
Mu minota 65, Lupopo yakinaga neza ihererekanya ariko kureba mu izamu bikaba ikibazo gikomeye.
Ku munota wa 67, Al Hilal yakoze impinduka eshatu, Steven Ebuela, Mohamed Yagub Yousif na Walieldin Safour basimbuwe na Kamaradini Mamudu, El Hadj Kane na Sunday Damilare.
Ku munota wa 71, Ravel Maxwell Djomekou yishyuye igitego ariko umusifuzi w’igitambaro avuga ko yaraririye bityo kirangwa.
Muri iyi minota, iyi kipe yo muri RDC yakinaga neza ku munota wa 75, Salaheldin Adil Ahmed wa Al Hilal yabonye ikarita ya kabiri y’umuhondo zibyara umutuku asohorwa mu kibuga. Amakipe yombi yakinnye iminota 15 ya nyuma ari abakinnyi 10.
Umukino warangiye Al Hilal SC yatsinze FC Saint-Éloi Lupopo igitego 1-0 ikomeza muri 1/4 cya CAF Champions League, icyiciro yagarukiyemo umwaka ushize.
Undi mukino wo muri iri tsinda, Mamelodi Sundowns yatsinze MC Alger ibitego 2-0 igera muri 1/4.
Muri rusange iri tsinda, ryarangiye Al Hilal iri ku mwanya wa mbere n’amanota 11 ikurikiwe na Mamelodi Sundowns ifite icyenda, MC Alger ya gatatu ifite atandatu, mu gihe FC Saint-Éloi Lupopo yasoje ku mwanya wa nyuma n’amanota atanu.
Amafoto: Umwari Sandrine



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!