Uyu mukino wabereye kuri Stade Amahoro, mu ijoro ryo ku wa Gatanu, tariki ya 30 Mutarama 2026.
Ni umukino wari ukomeye kandi witezwe cyane kuko amakipe yombi yanganyaga amanota atanu bityo buri imwe yashakaga kongera ikinyuranyo.
Uyu mukino watangiye utuje amakipe yombi yigana byatumaga ugenda gake. Ku munota wa 10, Mamelodi yazamutse yihuta, Marcelo Alende Bravo atera ishoti umunyezamu Soufiane Ouedraogo arikuramo umupira ukubita umutambiko ujya muri koruneri.
Mu minota 15 iyi kipe yo muri Afurika y’Epfo yasatiraga cyane itangira no guhusha ibitego.
Mu minota 25, Al Hilal yinjiye mu mukino abarimo Girumugisha Jean Claude na Mohamed Yagub batangira kugera imbere y’izamu ryari ririnzwe na Denis Onyango.
Mu minota 35, umukino watuje amakipe yombi yakiniraga cyane mu kibuga hagati. Ntibyatinze kuko mu minota ya nyuma y’igice cya mbere, Girumugisha yahinduraga imipira myinshi ariko hakabura uyisunikira mu nshundura.
Ku munota wa 45, Ebuela Steven yatanze umupira mwiza, Abdelrazig Taha akorerwa ikosa n’umunyezamu Onyango, umusifuzi atanga penaliti.
Yinjijwe neza cyane na kapiteni Mohamed Yagub Yousif, ku mupira yateye mu nguni imwe, umunyezamu akajya mu yindi.
Igice cya mbere cyarangiye Al Hilal SC yatsinze Mamelodi Sundowns igitego 1-0.
Iyi kipe yo muri Sudani yatangiranye igice cya kabiri igitego cyatsinzwe ku munota wa 48 na Girumugisha Jean Claude ku ishoti rikomeye yatereye hanze y’urubuga rw’amahina.
Ku munota wa 60, Mamelodi Sundowns yishyuye igitego cya mbere cyatsinzwe na Arthur De Oliviera Sales ku ishoti ryiza yateye rigendera hejuru.
Mu minota 70, iyi kipe yo muri Afurika y’Epfo yakomeje gusatira cyane ariko kureba mu izamu bikaba ikibazo.
Mudau Johnson yahaye umupira mwiza Arthur de Oliviera awuhindura imbere y’izamu Peter Shalulile awuteye, umunyezamu Soufiane awukuzamo amaguru.
Mu minota 85, umukino watangiye kugenda gake, amakipe yombi yarushye ariko Mamelodi ikanyuzamo ikiharira umupira kuko muri iyi minota Al Hilal yarindaga igitego cyayo.
Umukino warangiye Al Hilal SC yatsinze Mamelodi Sundowns ibitego 2-1 ifata umwanya wa mbere n’amanota umunani ikurikiwe n’iyi yo muri Afurika y’Epfo ifite atanu.
Undi mukino wo muri iri tsinda, uzahuza MC Alger ya nyuma ifite inota rimwe na FC Saint-Éloi Lupopo ya gatatu ifite ane, ku Cyumweru, tariki ya 1 Gashyantare 2026.








































Amafoto: Umwari Sandrine





Ibitekerezo 0