Ni itangazo ryashyizwe hanze mu ijoro ryo ku wa Gatatu, tariki ya 24 Mata 2024, nyuma yo kutumvikana ku myambaro RS Berkane yari gukinisha mu mukino ubanza w’iki cyiciro.
RS Berkane yo muri Maroc yambara umwenda uriho ikarita y’igihugu ya Maroc iriho n’ubutaka bwa Sahara y’Iburengerazuba ifata nk’ubwayo, mu gihe Algeria ibufata nk’igihugu cyigenga.
Ubwo iyi kipe yo muri Maroc yari igeze ku kibuga cy’indege muri Algeria, iyo myambaro yarafatiriwe yangirwa kwinjira mu gihugu inasanga yateguriwe indi igomba kwambara itariho iyo karita.
Ibyo byatumye na yo yanga kujya mu kibuga gukina idahawe imyambaro iriho ibirango byose by’ikipe, byatumye umukino utaba hategerezwa icyemezo cy’Akanama Nkemurampaka ka CAF.
Kubera izo mpamvu, USM Alger yahise ifatirwa umwanzuro wo guterwa mpaga y’ibitego 3-0 ndetse nyuma ikazafatirwa n’ibindi bihano hamaze gusuzumana ubwitonzi ibikorwa byo kuvanga ruhago na politiki.
USM Alger ntiyigeze inyurwa n’uyu mwanzuro kuko yumva ko yarenganyijwe bitewe n’uko atariyo yanze gukina, bityo ikaba yatangiye no gutegura ubujurire igomba kujyana mu Rukiko Nkemurampaka rwa Siporo ku Isi (TAS).
Umukino wo kwishyura uzakinwa tariki ya 28 Mata 2024 kuri Stade Municipal Berkane muri Maroc.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!