Nyuma y’uko APR FC itomboye Les Aigles du Congo mu ijonjora rya mbere ry’irushanwa rya CAF Champions League, yaciye marenga ko itazajya gukinira muri RDC kubera ibibazo bitandukanye.
Nk’uko byagaragajwe n’Umutoza Mukuru wa APR FC, Abderrahim Taleb, yavuze ko kujyana abakinnyi muri RDC ari ukubashyira mu kaga, ashingiye ku kuba kiriya gihugu “kirimo icyorezo cya Ebola” ndetse harimo n’ibibazo by’umutekano muke.
Umunyamabanga wa FERWAFA, Bonnie Mugabe, yemeje ko APR FC yamaze kwandika isaba ko imikino yombi yabera ku bibuga byo mu bindi bihugu, ndetse iri gukorerwa isuzuma na CAF.
Ati “Yego ni ukuri, twakiriye iyo baruwa. Ubusabe bwagejejwe kuri CAF ngo ibukorere irindi suzuma no kubufataho icyemezo.”
Iyo mikino yari iteganyijwe hagati y’itariki ya 4 n’iya 6 Nzeri 2026. Ubanza wari uteganyijwe kubera i Kinshasa, naho uwo kwishyura ukazabera i Kigali.
Amategeko ya CAF mu marushanwa ahuza amakipe, mu ngingo yayo ya 14, ateganya ko imikino ishobora gukinirwa ku kibuga cyo hanze [amakipe adahuriyeho] bitewe n’ubwumvikane bw’amashyirahamwe cyangwa icyemezo cya Komisiyo y’Amarushanwa y’iyi mpuzamashyirahamwe.
Mu mpamvu ziteganywa kuri iyi ngingo harimo iz’umutekano no kutagira ikibuga cyemewe ikipe ishobora gukiniraho.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!