Ni ibyatagajwe na Perezida wa CAF, Dr. Patrice Motsepe, kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 13 Gashyantare 2026, aho ari i Dar es Salaam, ahabereye inama ya CAF yigiwemo aho imyiteguro y’Igikombe cya Afurika cya 2027 igeze.

Ni inama yateranye nyuma y’aho ikinyamakuru The Guardian gitangaje ko umwe mu bagize iyi komite yagitangarije ko hari ibizatuma iri rushanwa rishobora gusubikwa, rigashyirwa mu 2028.

Kimwe muri ibyo ni ibirebana n’ibikorwaremezo yaba kuri Tanzania, Kenya na Uganda, ku bushobozi bwabyo mu kwakira amakipe 24 akagabanywa mu mijyi 10.

Ikindi kandi ni uko Tanzania na Uganda byamaze kwishyura miliyoni 30$ zo kwakira iri rushanwa, ariko Kenya ikaba itarayatanga ngo ihabwe uburenganzira bwuzuye.

Mu kiganiro Dr. Patrice Motsepe yagiranye n’itangazamukuru yatangaje ko nta gahunda ihari yo kwimura iri rushanwa, kandi yizeye neza ko irushanwa rizagenda neza.

Ati “Nabonye ibinyamakuru byinshi bivuga ko naje hano muri Tanzania kugira ngo mbabwire ko bahagaritswe mu kwakira iri rushanwa. Ibyo ni ibinyoma, mfite icyizere kuri ibi bihugu, kandi ntewe ishema n’akazi kari gukorwa n’abayobora umupira w’amaguru muri ibyo bihugu bitatu.”

Igikombe cya Afurika cya 2027 giteganyijwe gutangira kuva tariki ya 19 Kamena kugeza ku ya 18 Nyakanga 2027.

Kizabera ku bibuga 10 ari byo Benjamin Mkapa Stadium, Samia Suluhu Hassan Stadium, Dodoma Stadium na Amaan Stadium zo muri Tanzania, hakaba Talanta Sports Stadium, Moi International Sports Centre, Nyayo National Stadium, Bukhungu Stadium na Kipchoge Keino Stadium zo muri Kenya.

Muri Uganda rizabera kuri Hoima City Stadium, Akii Bua Stadium na Mandela National Stadium.

Perezida wa CAF, Dr. Patrice Motsepe, yemeje ko nta gahunda ihari yo kwimura Igikombe cya Afurika cya 2027
Perezida wa CAF, Dr. Patrice Motsepe, yemeje ko nta gahunda ihari yo kwimura Igikombe cya Afurika cya 2027