00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

CAF: U Rwanda n’ibindi bihugu bizakira CHAN bigiye gufatirwa ingamba

Yanditswe na

Tity Thierry Kayishema

Kuya 25 January 2014 saa 01:09
Yasuwe :

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Afurika (CAF) ryemeje ko igihugu kizaba cyakiriye imikino y’igikombe cy’Afurika cy’abakina imbere mu gihugu (CHAN) amarushanwa y’umupira w’amaguru akinirwamo azajya ahagarikwa. U Rwanda ruzakira CHAN 2016.
Ibi byemejwe n’umunyamabanga wa CAF,Hicham El Amrani, nyuma y’aho amwe mu makipe yo muri Afurika y’Epfo yanze gutanga abakinnyi mu ikipe y’igihugu yakinaga CHAN, Hicham avuga ko ari byo byatumye iyi kipe isezererwa rugikubita.
Afurika y’Epfo (…)

Afurika y’Epfo yasezerewe mu mikino yo mu matsinda, ari iya gatatu mu itsinda A nyuma ya Mali na Nigeria.

Mu gihe imikino ya CHAN igeze muri ¼ cy’irangiza, shampiyona ya Afurika y’Epfo yakomeje gukinwa, yasubukuwe tariki ya 18 Mutarama hakinwa umunsi wa 14 ndetse ikaba igikomeje.

Amrani avuga ko kugira ngo iyi mikino ihabwe agaciro ikipe izajya yinangira gutanga abakinnyi mu ikipe y’igihugu, abo bakinnyi bazajya bahagarikwa.

Yagize ati “Tugiye gufata ibyemezo bikomeye ku bihugu bizajya byakira iri rushanwa kuko abakinnyi bakomeye nibo bazatuma irushanwa rigira agaciro.”

Amwe mu amkipe yo muri Afurika y'Epfo yanze kurekura abakinnyi bakomeye kuko shampiyona irimbanyije

Ubwo iri rushanwa ryakinwaga ku nshuro ya mbere mu 2009, Côte d’Ivoire yari yakiriye yasezerewe ku ikubitiro mu matsinda ari iya nyuma mu itsinda A.

Sudani yaryakiriye mu 2011 yatwaye umwanya wa gatatu naho Afurika y’Epfo isezerewe mu matsinda. Iri rushanwa ryashyizweho mu rwego rwo guha umwanya abakinnyi bakina mu bihugu byabo wasangaga badahabwa agaciro kubera abakina hanze y’igihugu cyabo nk’ i Burayi.

U Rwanda ruzakira CHAN 2016, imwe muri sitade izakinirwaho iyi mikino izubakwa i Gahanga yakira abantu ibihumbi 45, ntiratangira kubakwa ndetse biteganyijwe ko hazavugururwa sitade Amahoro, iya Kigali n’iy’i Rubavu zakakira iyi mikino.

[email protected]

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages