Muhire Kevin yahawe ikarita y'umuhondo ku munota wa 69 mu mukino u Rwanda rwatsinzwemo na Sénégal tariki 7 Kamena 2022. Indi karita Muhire Kevin yahawe ni iyo ku munota wa 53 mu mukino ubanza u Rwanda rwanganyijemo na Bénin igitego 1-1 i Cotonou.
Nyuma y'uko Bénin imenye aya makuru yategereje ko u Rwanda rukinisha Muhire ngo ibone uko itanga ikirego mu Mpuzamashyirahamwe ya Ruhago muri Afurika, CAF.
Nyuma y'umukino wo ku wa Gatatu, tariki 29 Werurwe 2023, Umutoza wa Bénin, Gernot Rohr, yabwiye abanyamakuru ko Ikipe y'Igihugu atoza yamaze gutanga ikirego muri CAF kubera Muhire Kevin wakinnye afite amakarita abiri.
Yagize ati "Reka ndebe kuko mfite [hano impapuro], hari nimero 11, Kevin Muhire wabonye ikarita y’umuhondo mu mukino ubanza ku munota wa 68, uwo mukinnyi kandi yayibonye ku munota 74 bakina na Sénégal.”
“Ni ukuvuga ngo CAF yaratuvanze cyane mbere y’uyu mukino, itujyana hirya no hino, ariko twabonye ko uyu mukinnyi wari ufite amakarita abiri y’umuhondo atigeze ahagarikwa.”
“Twamweretse Komiseri w’umukino, ndatekereza ko ubutabera bwa siporo bugena ko ahanwa. Muzi ibihano.”
🚨Le Bénin dépose officiellement un recours auprès de la CAF pour irrégularité dans les rangs Rwandais !
Le match pourrait finalement être gagné sur tapis vert par les Guépards. #RWABENpic.twitter.com/OiHyOFuDm9
— Bénin Football (@FootballBenin) March 29, 2023
Kevin Muhire a écopé d'1carton jaune contre le Sénégal. Il en a pris également 1 contre le Bénin. Il ne devrait pas jouer ce 29 mars à Kigali. Le Rwanda devrait perdre ce match. La décision de la CAF est attendue.Voici la vidéo #Rwanda#Bénin#Wasexo. pic.twitter.com/gXpX5tbyRS
— Hugues Zinsou Zounon (@HuguesZounon) March 29, 2023
Ku ruhande rw'Ikipe y'Igihugu Amavubi bavuga ko mbere yo guhura na Bénin mu mukino wo kwishyura i Kigali, babanje kubiganiraho na CAF bamenyeshwa ko nta mukinnyi w'u Rwanda n’umwe ufite umuziro wamubuza kwitabazwa.
Team Manager w’Ikipe y’Igihugu, Rutayisire Jackson, yabwiye IGIHE ko ikarita ivugwa kuri Muhire Kevin yaherewe i Cotonou itamwanditseho.
Yagize ati "Natwe twabyibajijeho ariko nyuma twaje gusanga Muhire Kevin n’ubwo yahawe ikarita y’umuhondo hamwe na Mugisha Gilbert, Muhire we ntiyamwanditsweho ahubwo yanditswe kuri Mugisha gusa.’’
"Yaba raporo y’umusifuzi n’iya Komiseri w’umukino zombi zirahura. Birashoboka ko nyuma basanze baribeshye ku ikarita bahaye Muhire Kevin bakayimuhanaguraho. Ibyo ni nabyo CAF yatwoherereje tariki 25 Werurwe iminsi ibiri mbere y’umukino batwereka ko nta mukinnyi wacu n’umwe ufite umuziro watuma adakina.’’
Team Manager w’Amavubi, Rutayisire Jackson, yakuyeho urujijo ku kirego cyatanzwe na Bénin isabira u Rwanda guterwa mpaga kuko rwakinishije Muhire Kevin ufite amakarita abiri y’umuhondo. pic.twitter.com/iOYfEYbCBY
— IGIHE Sports (@IGIHESports) March 29, 2023
Birabe ibyuya Kabisa!
Umukino Muhire Kevin “ Rooney” yabonye Yellow card Dukina na Senegal ku munota wa 69, akiniye nabi Gana Gueye.
Umukino uheruka muri Benin Yellow card bamuhaye murayibuka.
Ikirego Benin yatanze gihawe Agaciro uyu munsi twaterwa Mpaga. 🥹 pic.twitter.com/iUsZ8hX4W2
— IMFURAYACU Jean Luc (@imfuraluc01) March 29, 2023
“ Ntoza muri Nigeria 🇳🇬 byatubayeho dukina na Algeria 🇩🇿, rero itegeko ndarizi ati niyo…..
Mpay’inka data Gernot Rohr umutoza wa Benin yakaniye.
Kuri micro za 95.3 @bbfmumwezipic.twitter.com/yCUrWHEHyi
— Clarisse Uwimana (@uwimaclarisse) March 29, 2023
Report y’umusifuzi iraturokora? Ikarita bayihaye #MuhireKevin bayandika kuri #GilbertMugisha. @FERWAFApic.twitter.com/hN1VWLiPeu
— Sam Karenzi (@SamKarenzi) March 29, 2023
Itegeko rya 42 ku bijyanye n’imikino yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika rivuga ko “umukinnyi ubonye amakarita abiri y’umuhondo agomba gusiba umukino ukurikiyeho. Iki gihano kigomba kumenyeshwa n’Ubunyamabanga [bwa CAF] ku mashyirahamwe bireba.”
Ingingo ya cyenda kuri iri tegeko ivuga ko “mbere ya buri mukino, Ubunyamabanga bwa CAF bugomba kumenyesha abasifuzi na komiseri amazina y’abakinnyi bahagaritswe kuri buri mukino. Muri ubu buryo, abakinnyi bahagaritswe babuzwa n’abayobozi b’umukino kuwugaragaramo. Abayobozi b’umukino babirenzeho, barahanwa.”
Ingingo ya 12 yo ivuga ko “Ikipe yemereye umukinnyi wahagaritswe gukina igomba gutakaza umukino ku bitego 3-0.”
Iya 13 yo ivuga ko “ugerageje guhimba inyandiko cyangwa guhindura inyandiko zemewe, iryo shyirahamwe rihagarikwa hashingiwe ku mabwiriza ahari n’amategeko ngengamyitwarire ya CAF.”
Nubwo bimeze gutyo ariko, ingingo ya 10 ivuga ko "kumenya abakinnyi batemerewe gukina biguma ari inshingano z’ishyirahamwe bireba."
Mu itsinda L, U Rwanda rwakomeje kuba urwa gatatu n'amanota atatu rukurikiye Sénégal ya mbere n’amanota 12 ndetse yamaze kubona itike y’Igikombe cya Afurika 2023 hakurikiraho Mozambique ya kabiri n’amanota ane mu gihe Bénin yagumye ku mwanya wa nyuma n’amanota abiri.
Amavubi azakurikizaho kwakira Mozambique tariki 12 Kamena mbere yo gusoza acakirana na Sénégal mu mukino wa nyuma w’itsinda tariki 4 Nzeri 2023.





























Amafoto: Ntare Julius





Ibitekerezo 0