Ibihe by’aya marushanwa byakunze kutavugwaho rumwe nyuma y’uko Perezida wa CAF, Ahmad Ahmad, muri Kamena yatangaje ko CAN izaba mu 2023 ariko ntiyemeze ukwezi.
Umunyamabanga Mukuru wa CAF, Abdel Bah, yabwiye BBC ko CAN 2023 biteganyijwe ko izaba muri Kamena na Nyakanga.
Yakomeje agira ati “Kugira ngo bisobanuke neza mu mategeko twanzuye ko CAN izajya ikinwa muri Kamena na Nyakanga.”
Mu 2017, CAF yanzuye gushyira CAN mu mezi y’impeshyi nk’ impinduka mu mabwiriza agenga amarushanwa yayo.
Bah yibukije ko CAN ya 2021 yashyizwe hagati ya Mutarama-Gashyantare 2022 byemejwe n’abayobozi muri Cameroun bagaragaje ko muri icyo gihe bitari gukunda kwakira irushanwa mu mpeshyi nkuko byari biteganyijwe.
Igikombe cy’ibihugu bya Afurika giheruka cyabaye mu 2019 gitwarwa na Algeria itsinze Sénégal igitego 1-0 ku mukino wa nyuma.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!