Mu ibaruwa yandikiwe abasifuzi irebana n’umukino bazayobora, bamenyeshejwe ko uzabera kuri Stade ya Huye mu Rwanda, ariko nyuma bakira indi baruwa ivuguruza amakuru bahawe.

Ni ibaruwa yahawe n’amashyirahamwe y’umupira w’amaguru y’u Rwanda na Mozambique, iyabwira ko ibiri mu ibaruwa ibanza atari byo, ahubwo Stade ya Huye itaremezwa neza ku isuzuma rikiri gukorwa.

FERWAFA kimwe n’andi mashyirahamwe yose atari yujuje ibisabwa kugira ngo yakire imikino Nyafurika, yasabwe gutanga aho azakirira imikino ikurikira, nyuma CAF yohereza ikipe yo kureba ko ibisabwa byuzuye.

Stade Huye ntiyari yujuje ibisabwa na CAF, kuko yari ifite ikibazo cy’amahoteli aherereye muri aka karere, atari ku rwego rwo kwakira amakipe y’ibihugu.

Ku bufatanye bw'inzego zirimo Minisiteri ya Siporo n'Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB), Hotel Credo na Centre d’Acceuil Mater Boni Consilii zongerewemo ibisabwa byose ku buryo Ferwafa yagize icyizere ko imikino isigaye izakinirwa kuri Stade Huye yongeye gutangwa muri CAF ku wa 25 Mata 2023.

Uretse Mustapha Ghorbal uzaba ari umusifuzi wo hagati, abandi basifuzi b'Abanya-Algeria bazagaragara ku mukino w'u Rwanda na Mozambique uzaba tariki ya 18 Kamena 2023, ni Mokrane Gourari uzaba yungirije ari kumwe na Hamza Bouzit, mu gihe uwa kane ari Lotfi Bekouassa.

Itsinda riherereyemo aya makipe yombi riyobowe na Sénégal ifite amanota 12, Mozambique ni iya kabiri n’amanota ane, u Rwanda rukaba urwa gatatu rufite atatu mu gihe Bénin ya nyuma ifite amanota abiri.

Umunya-Algeria Mustapha Ghorbal ni we uzasifura umukino w'u Rwanda na Mozambique
Umunya-Algeria Mustapha Ghorbal ni we uzasifura umukino w'u Rwanda na Mozambique
CAF ntirafata umwanzuro kuri Stade ya Huye yongeye gutangwa n'u Rwanda mbere yo kwakira Mozambique
CAF ntirafata umwanzuro kuri Stade ya Huye yongeye gutangwa n'u Rwanda mbere yo kwakira Mozambique