Ibi ni bimwe mu byo yatangaje mu ijoro ryo ku wa Kane, tariki ya 17 Nzeri 2026, nyuma y’umukino w’umunsi wa gatatu wa Shampiyona y’u Rwanda wasize banganyije na Rayon Sports igitego 1-1.

Nyuma y’umukino, Kameni Junior ukina nka rutahizamu wa Rayon Sports, ni we wahawe igihembo cy’umukinnyi mwiza. Ni mu gihe hari abagaragaje ko cyari gikwiriye umwe mu bakinnyi ba Sunrise FC yihambiriye kuri Gikundiro yakiniraga iwayo.

Banamwana Camarade yunze mu ryabo, agaragaza ko hari ibibazo mu guhitamo abitwaye neza ku mikino, bityo Rwanda Premier League ikwiriye kubinoza neza hakajya hafatwa imyanzuro ikwiriye.

Ati “Biriya ni uguhengamira ku ikipe ngo ni inkuru, kuko ni ishoti rimwe gusa nta n’umupira yatanze. Urebye ibyo Nzeyimana Jean Petit [wa Sunrise] yakinnye akanatsinda kiriya gitego, ni we wakabaye umukinnyi mwiza ku mukino. Ariko bafite ibyo gushyigikira ikipe nkuru, ikipe nto ntizishyigikirwa mu gutora umukinyi mwiza.”

“Bazabisubiremo babirebe, bavuge ngo duhembe ubikwiriye. Ndabyibuka umwaka ushize ndi muri Bugesera FC sinaje mu batoza beza ariko nari nakoze akazi keza, ukabona haje umutoza wo mu myanya ya cumi na kangahe. Hari ibibazo ariko wenda bizagera aho bikemuke.”

Umukinnyi witwaye neza kuri buri mukino wa BK Pro League 2026/27, ahabwa ibihumbi 100 Frw, akayabona ku munsi wa mbere w’icyumweru gikurikiye icyabereyemo umukino.

Banamwana Camarade utoza Bugesera FC asanga umwe mu bakinnyi be yagakwiriye kuba ari we wahembwe nk'umukinnyi mwiza ku mukino
Banamwana Camarade utoza Bugesera FC asanga umwe mu bakinnyi be yagakwiriye kuba ari we wahembwe nk'umukinnyi mwiza ku mukino
Kameni Junior ni we wabaye umukinnyi mwiza ku mukino
Kameni Junior ni we wabaye umukinnyi mwiza ku mukino
Banamwana Camarade yasabye Rwanda Premier League gusubiramo uko itanga ibihembo ku bitwaye neza kuko ihegamira ku makipe makuru
Banamwana Camarade yasabye Rwanda Premier League gusubiramo uko itanga ibihembo ku bitwaye neza kuko ihegamira ku makipe makuru